Yarakennye bigeze aho? - Igiciro cy'ubukwe bwa The Ben na Pamela cyatumye bibasirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko The Ben na Pamela batangaje ko kugira ngo umuntu akurikirane imihango y'ubukwe bwa bo asabwa kwishyura ibihumbi 50, benshi bibasiye uyu muhanzi bibaza niba yarakennye kugeza aho agiye gucuruza ubukwe bwe.

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse n'umugore we Uwicyeza Pamela bazakora ubukwe tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y'Imana ndetse habe n'umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

Ubu bukwe bwitezwe n'abantu benshi, The Ben na Pamela batekereje ku bantu batazabasha kugera aho bwabereye aho bashyizeho urubuga rwa www.thebenandpamela.com buzatambukaho imihango y'ubukwe mu buryo bw'ako kanya hifashishijwe ikoranabuhanga "Live".

Gusa ariko bakaba banamaze gushyiraho igiciro cy'abantu bifuza kubukurikira aho kugira ngo uzemererwe kubureba mu buryo bwa "Live" ugomba kuba wishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 50.

Aya makuru akimara kujya hanze ntabwo benshi mu bantu babyishimiye nk'uko bigaragara mu bitekerezo by'abantu batanze kuri 'post' y'ikinyamakuru ISIMBI cyashyize kuri Instagram.

Benshi bagiye bibaza niba The Ben yarakennye kugeza aho agiye gucuruza ubukwe bwe, abandi bati "gutwerera si itegeko ku buryo bashyiraho n'igiciro", hari n'abataripfanye bamubaza niba yarakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo cyane ko adaheruka.

Bagiye kubana nyuma y'uko mu Kwakira 2021 The Ben yambitse Pamela impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi aremera maze muri Kanama 2022 basezerana imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Urasabwa kwishyura ibihumbi 50
Abantu ntibahuza na The Ben na Pamela ku giciro cy'ubukwe bwa bo bashyizeho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yarakennye-bigeze-aho-igiciro-cy-ubukwe-bwa-the-ben-na-pamela-cyatumye-bibasirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)