Champions League: Borussia Dortmund yitwaye n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kabiri nibwo imikino ya Champions League yagarutse hakinwa iyo ku munsi wa Kane w'amatsinda. Iya mbere yakinwe saa moya n'iminota 45, mu itsinda F Newcastle United yari yagiye mu Budage kuri Signal Iduna Park gusura Borussia Dortmund. 

Umukino watangiye Borussia Dortmund ariyo yihariye umupira ihererekanya neza cyane. Ku munota wa 6 Karim Adeyemi yarekuye ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu gato.

Ikipe ya Dortmund yakomeje gukina yaciriye umurongo ntarengwa Newcastle United ari nako abakinnyi nka Marcel Sabitzer na Julian Brandt barekura amashoti.

Ku munota 22 Newcastle United nayo yageze imbere y'izamu rya Borussia Dortmund, Trippier ahindura umupira imbere y'izamu ariko habura ukozaho ukuguru ngo ujye mu nshundura.

Ku munota wa 27 Niclas Fullkrug yahise atsinda igitego cya 2 cya Borussia Dortmund ku mupira yahawe na Marcel Sabitzer.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Newcastle United yashatse uko yakwishyura ariko biranga igice cya mbere kiza kurangira Borussia Dortmund ikiyoboye n'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri nabwo iyi kipe yo mu Bwongereza yaje ikora impinduka mu kibuga hajyamo Almiron na Gordon arinako ishaka igitego ndetse inabona uburyo nkaho ku munota wa 54 Livramento yahinduye umupira mwiza usanga Joelinton ariko ashyizeho umutwe unyura hepfo y'izamu gato cyane.

Mu minota 78 Newcastle United yasatiriye cyane abakinnyi bose barazamuka bibagirwa kugira ba myugariro basiga inyuma mazeb Adeyemi  aza gufata umupira ahita arekura ishoti rirerire risanga Julian Brandt nawe ariruka aba atsinze igitego cya 2.

Undi mukino wabaga izi saha mu itsinda H ikipe ya FC Barcelona yari yagiye Ukraine kuri Volksparkstadion gusura ikipe ya Shakhtar Donetsk. Warangiye Shakhtar Donetsk itsinze FC Barcelona ku gitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 40 gitsinzwe na Danylo Sikan.


FC Barcelona yatsinzwe na Shakhtar Donetsk igitego 1-0


Borussia Dortmund yatsinze Newcastle United ibitego 2-0



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136276/champions-league-borussia-dortmund-yitwaye-neza-fc-barcelona-ikubitwa-nikipe-yo-muri-ukrai-136276.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)