Davido yakase Cake yakataraboneka mu isabukuru ye y'amavuko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yakase Cake nini cyane mu isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 31.

 

Ni mu birori byabereye muri Leta ya Georgia , Antlata.Uyu muhanzi yagaragaye muri aya mashusho akomeje kuvugisha benshi ari kumwe n'umugore we Chioma bakatanye iyi cake.

 

David Adeleke akomeje kwiharira ibiganiro by'abanya-Nigeria, kubera uburyo yakase cake hamwe n'umugore we Chioma.Abinyujije kumbuga ze Davido yagaragaje amafoto menshi we n'umuryango we ndetse n'isnhuti ze ndetse n'umwana we na Chioma bari mu byishimo.

 

 

Amashusho ya mbere agaragaza Davido mu ikote ryiza ry'umukara ndetse n'umugore we Chioma yajyanishije.

 

Andi mafoto agaragaza Davido arimo gukata Cake afashijwe n'umugore we nyuma bagasangiza imbaga y'abari bitabiriye ibi birori.

 

Umunyamakuru Tunde Ednut , Mayorkun , umwishywa wa Davido , B-Red ndetse n'abandi batandukanye nibamwe mu bari bitabiriye ibi birori.

The post Davido yakase Cake yakataraboneka mu isabukuru ye y'amavuko appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/davido-yakase-cake-yakataraboneka-mu-isabukuru-ye-yamavuko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)