Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya w'ibigango (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

IkipRayon Sports yakiriye rutahizamu Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023 ni bwo Alsény Camara yageze i Kigali aje muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu w'igihagararo, ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe Itumanaho muri Rayon Sports ndetse na Kana Benie Axella, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y'Abagore.

Uyu rutahizamu w'imyaka 28, biteganyijwe ko mu gihe Rayon Sports yamushima azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura, ni nyuma y'uko itanyuzwe n'urwego rwa bo ifite ku buryo hari n'abo igomba gusezerera barimo n'umugande Musa Esenu uzaba usoje amasezerano ye.

Alseny Camara yakiniye Kaloum na Horoya AC iwabo muri Guinée, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC zo muri Sénégal ndetse na Hassania d'Agadir yo muri Maroc.

Alsény Camara Agogo rutahizamu uje muri Rayon Sports
Igihagararo cye cyakanze benshi
Umunyamabanga wa Rayon Sports y'abagore, Benie Kana Axella (ibumoso) na Ngabo Roben ushizwe itangazamakuru n'itumanaho muri Rayon Sports ( iburyo) ni bo bamwakiriye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakiriye-rutahizamu-mushya-w-ibigango-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)