Harmonize yagaragaje ko ashobora kuziyunga na Diamond Platnumz yita umuvandimwe we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi uri mu bihe  bye byiza Harmonize yatangaje ko igihe nikigera aziyunga na Diamond Platnumz asobanura ko bakuze kandi ko aricyo cy'ingenzi.

 

Ntawashidikanya kuvuga ko Diamond Platnumz ariwe wagize uruhare muri muzika ya Harmonize cyane kuko yamufashe akamushyira muri WCB Wasafi agakuriramo kugeza ubwo avuyemo agiye gukora iye nzu ifasha abahanzi.

 

Inkuru y'urwango rwe na Diamond yatangiye ubwo yavaga muri iyi nzu  ifasha abahanzi akajya gukora ukwe ndetse kuva ubwo hagatangira ihangana mu buryo bwose.

 

N'ubwo benshi bababonera muri iyo sura y'urwango, Harmonize we yeruye avuga ko nta muntu bafitanye urwango. Mu magambo ye yagize ati:

 

'Ntabwo nanga uwari we wese by'umwihariko Diamond Platnumz, Reka twifate nk'abantu bakuru nubwo hari ubwo bigaragara ko tutazigera dukura.

 

'Ubuzima ni inzira ndende ibamo amasomo.Hari ubwo umunsi umwe nzumva ndimo guhatirwa kumwiyegereza cyangwa nawe akumva ari ngombwa kwiyunga n'umuvandimwe we.Byose biri mu biganza by'Imana'.

 

Ubu ni ubwa kabiri Harmonize agarutse ku mubano we na Diamond Platnumz nyuma y'aho umwe mu bayobozi ba Wasafi witwa Babu Tale avugiye ko ibihembo Harmonize yahaye ari iby'abana.

 

The post Harmonize yagaragaje ko ashobora kuziyunga na Diamond Platnumz yita umuvandimwe we appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/harmonize-yagaragaje-ko-ashobora-kuziyunga-na-diamond-platnumz-yita-umuvandimwe-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)