Bruce Melodie agiye kujya muri Amerika gutaramira mu Mijyi ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko twabivuze na mbere hose, umuziki Nyarwanda wagombaga kugira icyo wungukira muri Trace Awards , ndetse abahanzi bakomeye bafite abajyanama bashoboye nabo bakagaragara.Ikinyarwanda kigiye kumvikana ku Isi yose.

 

Kuva Bruce Melodie , yahura na Coach Gaell , ntawatinya kuvuga ko umuziki wa Bruce Melodie wahise uhinduka , uva mu Rwanda ugera ku Isi yose.Uyu muhanzi yahise agira amarere nk'ay'abandi bahanzi bo muri Nigeria, ndetse atangira gukorana n'abandi bahanzi mpuzamahanga.

 

Bruce Melodie, yakoze urugendo yerekeza muri Nigeria arikumwe na Element umukorera indirimbo ndetse na Coach Gaell umujyanama we mu bya muzika akaba nyiri 1:55am Bruce Melodie abarizwamo.

 

Kimwe n'ahandi, Bruce Melodie yagiye akurura impaka zitagamije ku rwana ahubwo zerekeza ku iterambere rye ndetse n'igikundiro akwiriye kugira muri rubanda aho mu bitaramo byinshi yakoze birimo ibya 'IWACU MUZIKA Festival' , yagiye ahabwa icyubahiro n'abategura ibi bitaramo ndetse n'abahanzi bagenzi be , akaba ari we userera abafana, bivuze ko abaturage bagombaga gutegereza kugeza igihe Bruce agira ku rubyiniro akaruvaho bakabona gutaha.

 

Nyuma gato ya Trace Awards, Bruce Melodie, yagaragaye mu mashusho ari kumwe na Davido na Element bivugwa ko hari indirimbo bakoranye nubwo Abanyarwanda batari bayumva.

 

Nyuma y'ibyo kandi yaganiriye na Trace Awards, mu buryo bwa Live, ndetse yumvikana avuga ko we nabo bafatanya bagomba gusinyisha Davido muri 1:55.Ibi byose bikomeza kumwagura no kwereka bagenzi be ko atakiri ku rwego rwo hasi.

 

Bruce Melodie kandi, yaririmbanye na Shaggy, icyamamare muri muzika y'Isi , Umunya-Jamaica wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, gusa baririmbana mu buryo bw'iyakure kuko Shaggy atigeze aza mu Rwanda.

 

'Whe She's Around' bakoranye, niyo igiye gutuma Bruce Melodie, aba umuhanzi wa mbere ugeze kuri Radiyo Mpuzamahanga iHeart, imwe muri Radio zikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashizwe mu mwaka wa 2008.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga z Bruce Melodie  yagize ati:'Ya ya yaaaaa! Excited to join my brother @DiRealShaggy at @iHeartRadio #iHeartJingleBall in DALLAS and MIAMI for live performances of When She's Around (Funga Macho)🔥'.

 

Biteganyijwe ko tariki 26 Ukuboza 2023 , Bruce Melodie azaririmba mu Iserukiramuco rikomeye ribera muri Amerika, aho azaririmbira umunsi umwe na Luda Kris umwe mu bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.

 

IHeart Media, ibarizwamo iHeart Radio Bruce Melodie azakoraho ikiganiro ari kumwe na Shaggy, niyo itegura iri serukiramuco riba buri mwaka aho biteganyijwe ko mu bahanzi bazaririmbamo harimo ; Nick Minaj , usher Raymond , Shaggy n'abandi.

Ya ya yaaaaa! Excited to join my brother @DiRealShaggy at @iHeartRadio #iHeartJingleBall in DALLAS and MIAMI for live performances of When She's Around (Funga Macho)🔥😎 pic.twitter.com/GtvMe4wjzh

â€" Bruce Melodie (@BruceMelodie) November 22, 2023

The post Bruce Melodie agiye kujya muri Amerika gutaramira mu Mijyi ikomeye appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/bruce-melodie-agiye-kujya-muri-amerika-gutaramira-mu-mijyi-ikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)