Ibihugu 10 biteraniye mu Rwanda mu irushanwa rizamara iminsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu 10 birimo 8 byo mu Karere ka Gatatu muri Afurika biteraniye mu Rwanda mu irushanwa ryo koga rya 'Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023'.

Ni irushanwa rigomba gutangira guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 23 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, rikazitabirwa n'abakinnyi 261 aho u Rwanda rufitemo abakinnyi 60.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2016.

Kuri iyi nshuro rizabera muri pisine iherereye i Gahanga, ryitabirwe n'ibihugu 10 birimo umunani bibarizwa muri Zone 3 (u Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, u Rwanda, Uganda na Tanzania) n'ibindi bibiri bitabarizwa muri iyi Zone ari byo Afurika y'Epfo na Eswatini.

Ibi bihugu byose bizaba bihagarariwe n'abakinnyi 261 bazarushanwa mu bikorwa 144 bizakinwa mu bwoko butanu bwo koga; Makeri, Rukomatanyo, Gukura umusomyo, Bunyugunyugu no gukorera hamwe nk'ikipe (Relay) muri metero 50, metero 100 na metero 200.

Abakinnyi bazitabira barimo abari munsi y'imyaka 12, abafite imyaka 13-14, abafite imyaka 15-16 n'abafite imyaka 17 gusubiza hejuru mu bahungu n'abakobwa.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze ko abakinnyi 60 ari bo bazahagararira igihugu muri iri rushanwa.

Ati 'Kuva tumenye iyo nkuru nziza, twahise dutangira n'amahugurwa yo guhura abatoza n'abasifuzi bacu ndetse tuza gukora n'amarushanwa y'ijonjora aho twagombaga gutoranya n'abana 30 ba mbere, tuza gutora n'abandi 30 mu Itsinda B, ubu bose ni 60.'

U Rwanda rwagombaga kwakira iri rushanwa mu 2025, nyuma y'u Burundi mu 2024, ariko kubera ibibazo bya politiki biri muri Sudani y'Epfo yari kuryakira uyu mwaka, biba ngombwa ko iry'uyu mwaka ryimurirwa i Kigali.

Girimbabazi yavuze ko iri rushanwa ryagombaga kubera muri Sudani y'Epfo, ariko nyuma y'uko itabashije kuryakira, baganiriye na Minisiteri ya Siporo basanga ryaba umwanya mwiza wo kuzamura no guha amahirwe abana b'Abanyarwanda bakina umukino wo koga.

Ati 'Inama yabaye umwaka ushize, yemeje ko tuzakira iri rushanwa mu 2025 […]. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo badusabye ko twaryakira, tubanza kubiganiraho n'ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo, tureba ibikorwaremezo dufite, tureba n'icyerekezo cya siporo muri iki gihe, cyo kuzamura siporo muri Visit Rwanda, mu kuzamura iterambere ry'urubyiruko, dusanga ni ngombwa kandi ni igikorwa cyiza nshimira inzego zose zadufashije mu kugitegura.'

Yakomeje agira ati 'Aho bigeze biragaragara ko bizagenda neza cyane. Ni ikintu gikomeye kuri Federasiyo yo Koga ndetse ni amahirwe duhaye abakinnyi b'umukino wo koga ko bakwitabira irushanwa rikomeye, guhatana n'abanyamahanga ndetse no kuryakira akaba ari ikintu gikomeye cyane.'

Niyomugabo Jackon utoza Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yo Koga, yavuze ko bagize imyiteguro myiza ndetse biteguye kwitwara neza, begukana imidali.

Ati 'Twagize iminsi yo kwitegura iri rushanwa, bitandukanye n'uko byagendaga. Ubu turi mu rugo, dufite abakinnyi beza kandi icyizere cyo kwitwara neza kirahari.'

Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2023, abakinnyi bazarushanwa mbere ya saa Sita, ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bibe nyuma yaho.

Buri munsi hazajya hahembwa abakinnyi batatu ba mbere muri buri cyiciro mu gihe ku munsi wa nyuma hazaba ibirori byo gushimira umukinnyi wahize abandi n'ikipe nziza mu irushanwa.

Amarushanwa nk'aya afasha amashyirahamwe yo koga kumenya abakinnyi beza afite, akaba ari bo bitabira andi arimo Shampiyona Nyafurika izabera mu Birwa bya Maurice mu Ukuboza.

U Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi 60



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihugu-10-biteraniye-mu-rwanda-mu-irushanwa-rizamara-iminsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)