Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageze mu R... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, nibwo uyu mukinnyi yageze ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe  yakirwa n'abarimo umuvugizi wa Rayon Sports Roben Ngabo ndetse n'umunyamabanga wa Rayon Sports y'abagore Axella Bennie Kana.

Alseny Camara w'imyaka 28 ikipe yaherukaga gukinira ni Guediawaye FC yo muri Senegal akaba yari yarayigezemo avuye muri ASAC Ndiambour nayo yo  muri Senegal.

Mu yandi makipe yakiniye kandi harimo Hassania Union Sport d'Agadir yo mu cyiciro cya mbere muri Morroco ndetse na Association Sportive Kaloum ikina icyiro cya mbere iwabo muri Guinea.

Mu ikipe y'igihugu ya Guinea yahamagawe mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 ndetse yanatsinze igitego ubwo banganyaga na Tunisia ibitego 2-2 i Nyamirambo.

Alseny Camara  aje mu gihe ikipe ya Rayon Sports ifite ikibazo cya rutahizamu bitewe nuko Charles Bbale waguzwe mu mpeshyi gutsinda ibitego byanze naho Umugande mugenzi we Musa Esenu nawe akaba ashobora kutongererwa amasezerano mu gihe yaba ashoze ayo yari afite muri Mutarama umwaka utaha. 

Abakozi ba Rayon Sports nibo bakiriye uyu mukinnyi, ahagana saa 02:00 Am 

Bigenze neza ashobora kuyobora ubusatirizi bwa Rayon Sports 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136813/rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda-136813.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)