Ubujura bwahinduye isura i Nyabugogo! Abakarasi biba bigize abashoferi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'amanywa, abantu benshi baba binjira muri iyi gare ku bwinshi bagana ahaparitse imodoka zijya mu bice bitandukanye by'igihugu.

Uwinjiye wese, uko yaba ameze kose, abakarasi bahita bamusanganira bamukurura ngo bamwereke imodoka yajyamo.

Urwo rujya n'uruza rw'abantu hari abarwihishamo cyane cyane abatekamutwe biyitirira kuba abashoferi bakiba abagenzi amafaranga n'imizigo baba bitwaje.

Abo bantu ubusanzwe bazwi nk'abakarasi barimo abinjiza abagenzi mu modoka, bakabishyuza baba banabahaye imizigo ngo bayibashyirire mu modoka ikaburirwa irengero.

Uwitwa Karangwa Aphrodis, uvuga ko akunda gukora ingendo anyuze muri Gare ya Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko yahuye n'umwe muri aba batekamitwe amujyana mu modoka amubwira ko ari umushoferi agiye kumuzanira itike, akamuburira irengero, imodoka yajya guhaguruka akayisohorwamo.

Yagize ati 'Nari ngiye mu ntara ndamwishyura anjyana mu modoka aragenda ngo agiye kunzanira itike, ndategereza ndaheba. Haje undi mushoferi agiye gutanga amatike nsanga nishyuye umutekamitwe ansaba kongera kwishyura, nyabuze aransohora.'

'Hari igihe banagutwaza imizigo bakiruka bakagucika. Ikibabaje kandi ni uko banagufatirana ntubamenye ngo ubarege, kuko bigira abashoferi kandi ntabwo uba wafashe amasura yabo mu mutwe, yewe n'ubwo wayafata haba hari abantu benshi ntiwamenya aho yarengeye.'

Iki kibazo kimaze gufata indi ntera kuko n'undi mugenzi yatubwiye ko hari benshi yabonye bibwa muri ubwo buryo.

Ati 'Abo batekamitwe byo bareze cyane n'ubwo nge bataranyiba. Gusa n'ubwo njye bataranyiba, hari abo nabonye bibye kandi kenshi.'

Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo, Ndahiro Patrick, yabwiye IGIHE ko ikibazo ubuyobozi bw'iyi gare bukizi kandi bugerageza kugikemura.

Yagize ati 'Icyo kibazo kirazwi. Abo bantu batekera abantu imitwe bariho, ariko biragoye kubamenya, kuko baba bambaye imyenda isanzwe nk'iy'abagenzi. Gusa iyo tugize umukarani dufata yakoze amakosa nk'ayo turamuhana.'

Ndahiro yasabye abagenzi gukatishiriza amatike ahabugenewe cyangwa bakishyura imodoka ihagurutse.

Abasaba kandi kujya bizera abakarani bafite ibyangombwa nk'amajire n'ingofero, kuko bo iyo bibye bashobora gufatwa kuko ngo baba bazwi muri koperative bakoreramo.

Ubujura bwahinduye isura i Nyabugogo aho abakarasi basigaye biba bigize abashoferi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bwahinduye-isura-i-nyabugogo-abakarasi-biba-bigize-abashoferi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)