Kayonza: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwarimu wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Cyinzovu yatawe muri yombi ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, afatiwe mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bagiye iwe basanga hari umwana w'umukobwa yakingiraniye iwe mu rugo.

Ati 'Yafashwe ejo, yajyanye iwe umunyeshuri yigisha, abaturage baje tujyayo na RIB na Polisi dusanga koko mu nzu harimo uwo munyeshuri. Twahise tumushakisha turamufata tumushyikiriza RIB.''

Yasobanuye ko mu kwinjira mu nzu babanje kwica urugi ndetse bakuramo "wa munyeshuri kugira ngo tuhamukure.'

Yakomeje asaba ababyeyi kwita ku burere baha abana babo bakabakurikirana umunsi ku munsi bakamenya aho baba bari.

Kagabo yanasabye abarezi kwirinda gusambanya abana bigisha ngo kuko bigayitse kuba umwana akwitezeho ubumenyi bwamufasha gutera imbere ukaba uwa mbere mu gukoresha ububasha umufiteho umusambanya.

IGIHE yamenye ko uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye yujuje imyaka y'ubukure ariko mwarimu wamusambanyije ashobora guhanirwa gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko agasambanya uwo yigisha.

Kuri ubu uyu mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umwarimu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umunyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)