Perezida Kagame yakiriye Pamela Coke-Hamilton uyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pamela Coke-Hamilton ni Umunya-Jamaica wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa ITC muri Nyakanga 2020, asimbuye Arancha González Laya ukomoka muri Espagne.

Yahawe izi nshingano n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, mbere yaho akaba yari ashinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga muri UNCTAD.

ITC ni umuryango ukorana bya hafi n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe guteza imbere Ubucuruzi n'Iterambere (UNCTAD) n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (WTO) mu kwagura ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter, ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Pamela Coke-Hamilton hamwe n'itsinda ayoboye, byibanze ku bucuruzi, ishoramari n'aho Afurika ihagaze mu bucuruzi mpuzamahanga bugenda burushaho guhindura isura.

Umwaka wa 2022 wasize u Rwanda rwanditse ishoramari rishya rya miliyari 1,6 z'amadolari ya Amerika. Ni mu gihe intego ari uko uyu mwaka wa 2023 uzashira handitswe irya miliyari eshatu z'amadolari.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-pamela-coke-hamilton-uyobora-umuryango-mpuzamahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)