U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya munani hoherezwa umutwe w'abapolisi, kuva mu mwaka wa 2015 ubwo abapolisi b'u Rwanda boherezwaga bwa mbere mu butumwa bwa Loni mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal.

Itsinda RWAFPU I-8 riyobowe na SSP Mudathir Twebaze, ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ryerekeza muri Sudani y'Epfo, aho ryasimbuye itsinda RWAFPU I-7 ryagarutse mu gihugu ku mugoroba nyuma yo gusohoza inshingano zaryo mu gihe cy'umwaka.

CP Bruce Munyambo yabahaye ikaze ubwo bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali ku mugoroba, nyuma yo kwifuriza akazi keza bagenzi babo babasimbuye ubwo bahagurukaga.

Itsinda ry'abapolisi RWAFPU rifite inshingano zo kurinda abaturage b'abasivili bo mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo, guherekeza abakozi n'ibikoresho by'Umuryango w'Abibumbye n'izindi nshingano zitandukanye.

SSP Ernest Mugema waje ayoboye itsinda RWAFPU I-7, yavuze ko mu gihe cy'umwaka bamaze mu butumwa, uretse gucunga umutekano, bakoze n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo umuganda, gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, gutanga ibikoresho by'ishuri ku bana b'abanyeshuri bo mu nkambi batishoboye, guha inkweto z'imvura abarimu babo n'urubyiruko rw'abakorerabushake rwifashishwa mu gucunga umutekano wo mu nkambi no gutanga amahugurwa ajyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

CP Bruce Munyambo aha ikaze abapolisi basoje ubutumwa muri Sudani y'Epfo
Itsinda ryageze i Kigali ryabisikanye n'abapolisi bagiye mu butumwa bw'amahoro
SSP Ernest Mugema waje ayoboye itsinda RWAFPU I-7, yavuze ko mu gihe cy'umwaka bamaze mu butumwa basohoje inshingano neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasimbuje-abapolisi-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)