Mineduc ikeneye miliyari 5 Frw zo kugeza ibikoresho muri Ntare School - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shuri ni igitekerezo cy'abagize ihuriro ry'abize muri Ntare School muri Uganda, ishuri rukumbi ryo muri Afurika y'Iburasirazuba ryareze abakuru b'ibihugu babiri bakiri mu nshingano, ari bo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w'u Rwanda.

Ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, kuri hegitari 40 n'izindi 13 zitarubakwaho.

Muri rusange ishuri ryamaze kubakwa, hasigaye kugezamo ibikoresho n'ibindi byangombwa nkenerwa bishobora kuzatwara nibura miliyari 5 Frw. Biteganyijwe ko ibyo bikoresho byaba byagejejweyo muri Kamena 2024.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, kuri uyu wa Kane yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ko ihurizo bafite ari ukubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho bikenewe.

Ati "Twari twasabye miliyari 5 Frw kugira ngo tubashe kugezamo ibikoresho, ariko ayo twabonye ni miliyoni 10 Frw."

Ni ukuvuga ko icyuho bafite ari miliyari zisaga 4,4 Frw.

IGIHE iheruka gusura ahubatswe iri shuri, abo imirimo yo kuryubaka yarangiye ndetse hubatswe umuhanda wa kaburimbo uva ahitwa ku Gahembe ukazanguruka iryo shuri.

Ishuri ryubatswe riteganya kuzakira abahungu kuko igitekerezo cyakomotse ku bahungu bize muri Ntare School bari mu Ihuriro NSOBA (Ntare School Old Boys Association).

Muri rusange Ntare School yabanje yashinzwe n'umunya-Ecosse, William Crichton mu 1956, iherereye mu Mujyi wa Mbarara mu Burengerezuba bwa Uganda. Ni ishuri ryisumbuye ryanareze Abanyarwanda bagera ku 100 barimo abari mu buhungiro muri iki gihugu.

Perezida Kagame yize muri Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976, naho Museveni ahiga kuva mu 1962 kugeza mu 1966.

Inkuru wasoma: Imirimo yo kubaka "Ntare School" irasatira umusozo (Amafoto na Video)

Aya ni yo marembo magari yinjira muri "Ntare School"
Nk'uko izina ry'ishuri riri, rifite ikirango cy'intare
Amacumbi y'abanyeshuri
Mu bikorwa bya siporo harimo na piscine (semi-olympic) n'ibyumba byo guhinduriramo imyambaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-ikeneye-miliyari-5-frw-zo-kugeza-ibikoresho-muri-ntare-school

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)