Mu mitoma isize umunyu Miss Amanda yifurije umusore bakundana isabukuru (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa uyu mukobwa yatambukije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu kwifatanya n'umukunzi we kwizihiza umunsi yavutseho.

Mu magambo ye yuzuyemo imitima yagize ati 'Isabukuru nziza ku muntu wanjye, unyuzuza neza! Ni ukuri ndashima ko wabayeho nshuti yanjye. Ntakubeshye, igihe Imana yakuremaga yaravuze iti 'uyu mukobwa w'umusazi reka muremere umugabo utuje'.'

Miss Akaliza yakomeje agira ati 'Umpa amahoro, umbera umutuzo mu bihe byanjye bitoroshye, hamwe nawe imitwaro yanjye yose numva itaremereye namba. Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye nshoboye kuyiganza. Ntabwo nabona uko ngushimira ko uri wowe, ndifuza indi myaka myinshi ndi kumwe nawe! Ndagukunda mukunzi.'

Muri Werurwe 2023 ni bwo Miss Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 yizihije umwaka amaze akundana n'umusore babatirijwe rimwe kuri Saint Valentin.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto n'amashusho y'uyu musore uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.

Amanda mu ntangiriro za Mutarama 2023 yajyanye uyu musore kwa nyirakuru amwigisha gukama n'ibindi bikorwa bitandukanye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-mitoma-isize-umunyu-miss-amanda-yifurije-umusore-bakundana-isabukuru-nziza-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)