Perezida Kagame yeretswe urukundo n'abaturage b'i Musanze n'i Nyabugogo (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023 ni bwo Perezida Kagame yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.

Umukuru w'Igihugu kandi yanasuye n'uduce ibyo biza byangije mu Karere ka Rubavu, turimo aka Mahoko, Nyundo na Pfunda aho yarebye uburyo byibasiye utwo uduce, bigatwara ubuzima bw'abantu ndetse bikangiza n'ibikorwaremezo.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze i Musanze abaturage bo muri uwo mujyi w'ubukerarugendo bamwakiriye na yombi, aho bose bavugiraga hamwe bati 'Ni wowe ni wowe' na we mu guhuza urugwiro na bo dore ko yari yavuye mu modoka agenda n'amaguru, abapepera aho bari mu bice bitandukanye by'uwo mujyi.

Umwe mu baturage baganiriye na RBA yavuze ko yishimiye bihambaye kubona Perezida Kagame ava mu modoka akabasuhuz.

Yagize ati "Ni umusaza mwiza w'icyubahiro, usobanutse, aradupepeye numva ndanezerewe. Nari nzi ko nzapfa ntamubonye ariko nshimiye Imana ko mukubise amaso. Imana irakoze itumye mubona. Mbonye icyo nzabwira abandi.'

Yakomeje ari 'Nzavuga ko nabonye umusaza wacu waduhaye byinshi, waduhaye umutekano, ntacyo twamushinja.'

Mugenzi we na we yagize ati 'Njye n'iyo naburara nararira ibyishimo by'uko mbonye Perezida [Kagame]. Nari nyafite [amatsiko] cyane yo kumubona. Ni bwo namubona.'

Undi muturage wari hafi y'Isoko rya Goico Plaza aho Perezida Kagame yasuhurije abaturage b'i Musanze na we yanyuzwe no kumubona, ashima ukwicisha bugufi kwe, agasuhuza abaturage,

Yakomeje ati 'Ni bwo namubona. Namwishimiye, Imana yakoze nza mu mujyi. Byadushimishije cyane kuko twabonye atwitayeho.'

Perezida Paul Kagame yakiranyweho ibyishimo n'abaturage yasanze i Musanze mu Mujyi wa Kigali, aho yageze avuye i Rubavu aho yasuye abagizweho ingaruka n'ibiza biheruka kwibasira Intara zirimo iy'Iburengerazuba

Nk'uko yabigenje ari i Musanze, Perezida Kagame yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo nabwo ava mu modoka asuhuza abaturage bari bahari.

Na bo ntibazuyaje, bamwakirije urugwiro aho umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, umuto n'umukuru bose wabonaga badashaka ko ahava.

Si ku nshuro ya mbere, Umukuru w'Igihugu anyuze i Nyabugogo agahagarara agasuhuza abaturage.

Muri Kanama 2023 ubwo yari avuye mu ruzinduko rw'iminsi ine yari amaze iminsi agirira mu Ntara y'Amajyepfo n'Iy'Uburengerazuba, na bwo yageze i Nyabugogo ava mu modoka abaturage baramushagara mu mashyi n'impundu bamwereka ko bamwishimiye.

Icyo gihe yari avuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba, aho yasuye Uruganda rw'Icyayi rwa Rugabano nk'imwe muri gahunda yari igize uruzinduko rwe muri izo ntara, rwari muri gahunda yo kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura.

Amakuru y'ibiza byibasiye Intare y'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo akimara kumenyekana Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n'ababikomerekeyemo. Ibi biza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu bice bigize izo ntara, byahitanye abaturage 131.

Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yashimiye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko 'hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwa ubuzima'.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga abaturage b'i Rubavu yavuze ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage bafashwe muri ibi bihe bitoroshye, kandi ko yizeye ko mu gihe gito bazaba babashije gusubira mu byabo.

Perezida Kagame yageze i Musanze ava mu modoka asuhuza abaturage bari bamutegerezanyije ubwuzu
Abaturage bari imbere y'Isoko rinini rya Musanze rizwi nka Goico Plaza beretse urukundo Perezida Kagame
Perezida Kagame yasuhuzaga abaturage impande n'impande kuko abatari bari mu mabaraza y'amagorofa bari ku nkengero z'umuhanda
Bamwe byabasabye kujya ku mabaraza y'inzu ahirengeye kugira ngo babone Perezida Kagame neza
Perezida Kagame ni inshuti ikomeye y'urubyiruko aho anyuze buri wese abasha ashaka kumuhanga ijisho ubutaruhuka
Perezida Kagame yagiranye ibihe byiza n'abaturage b'i Musanze bamwereka urukundo ndetse bahuza urugwiro
Abaturage bari bafite ibyishimo by'ikirenga nyuma yo kubona Perezida Kagame
Umukecuru, umusore, inkumi, uhetse wese wabonaga ko yishimiye Umukuru w'Igihugu
Yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo arongera ava mu modoka nabwo asuhuza abaturage wabonaga ko bari bamutegereje
Aha Perezida Kagame yasuhuzaga abari bamutegereje mu nkengero z'umuhanda wa Nyabugogo
Abanyamujyi beretse Umukuru w'Igihugu urugwiro na we ava mu modoka barasabana
Byari ibyishimo cyane ku rubyiruko rw'i Kigali nyuma yo gusuhuzwa na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yeretswe-urukundo-n-abaturage-b-i-musanze-n-i-nyabugogo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)