Harmonize yakoze ku mutima wa Yolo amusingiza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi itari micye abantu bategerezanije amatsiko menshi indirimbo nshya ya Harmonize na Bruce Melodie, yashyize ijya hanze mu buryo bw'amajwi, ikaba yaratunganijwe na Element 

Muri iyi ndirimbo, Harmonize yumvikana asingiza uburanga bw'agatangaza bumutera akanyamuneza no kubyina.

Ati: 'Ndarahiye atuma mbyina, ateye neza nk'Umwamikazi Yolo aho azajya hose nzamukurikira.'

Ni amagambo yongera guhamya ko uyu muhanzi ibye na Yolo The Queen biri gufata indi ntera.

Yongera kandi kuvugamo ko agiye kwishyiraho tattoo y'isura y'uyu mukobwa, ati: 'Nshaka kwishyiraho tattoo yanjye ya nyuma izaba ari isura yawe y'agatangaza.'

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y'uko Harmonize agaragaje ko yihebeye Yolo The Queen akanatangaza ko yiteguye kwishyiraho Tatttoo ye ku mubiri we.

Yabwiye kandi iyi nkumi y'uburanga butangaza benshi ko yiteguye kugura inyubako mu Rwanda ngo aze kumuba hafi.

Gusa nubwo uyu muhanzi yabwiye iyi nkumi ko ayikunda byeruye, yo ntacyo iratangaza.

Gusa na none Yolo yagaragaje ko yishimiye ibyo Harmonize yakoze ati: 'Indi ndirimbo ku murongo w'izo ndi gukunda 'Zanzibar', aba basore bafite impano. Biraryoshye Mana yanjye.'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA ZANZIBAR YA HARMONIZE NA BRUCE MELODIE

">

Harmonize yashimangiye ko yihebeye Yolo The Queen mu ndirimbo nshya yakoranye na Bruce MelodieBruce Melodie yasabye abantu kudacikanwa n'indirimbo nshya yakoranye na Harmonize, avuga ko byaba ari ubusaziYolo The Queen yashimangiye ko yanyuzwe n'indirimbo ya Harmonize na Bruce Melodie n'ubutumwa buyirimo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129285/harmonize-yakoze-ku-mutima-wa-yolo-amusingiza-mu-ndirimbo-zanzibar-yakoranye-na-bruce-melo-129285.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)