Hatangijwe Umushinga wiswe 'AGUKA' uzafasha guhanga imirimo ibihumbi 100 ku rubyiruko (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AGUKA yatangijwe ku wa 10 Gicurasi 2023, ikazamara imyaka ine, izarangira hatewe inkunga imishinga 5320, aho izatwara agera muri miliyari 8 Frw.

Umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, uw'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, uw'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Ambasaderi w'Umuryango wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.

Witabiriwe kandi n'Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, uwa MTN Rwanda, Mapula Bodibe n'abandi.

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu ihererekanyabubasha, mu byo babwiwe kwitaho ngo uyu mushinga wabimburiye ibindi, bijyanye n'ibiwitezweho n'abo uzafasha mu buryo buziguye n'ubutaziguye.

Yagize ati 'Ni umushinga munini ariko ukeneye igitekerezo ahanini. Urubyiruko rurasabwa kuzana ibitekerezo byabo byiza noneho abafatanyabikorwa bawo bose bagatanga umusanzu mu kubyagura no kubitera inkunga. Mushake ibyo mukora mushoboye kandi mubikore neza natwe tuzabafasha.'

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kuri ubu bitaye ku nkingi eshatu z'ingenzi birimo gushaka imirimo ku rubyiruko, rugafashwa kwidagadura no kwimakaza imyitwarire myiza kuko ari yo ituma umuntu akora umurimo akawunoza.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kugira ibitekerezo ndetse n'aho kubishyirira mu bikorwa bidahagije ahubwo hakenewe no kubyagura bikagirira abantu benshi akamaro, ari yo mpamvu AGUKA yatekerejweho.

Yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cyiza cy'uko inzego zitandukanye zikorera mu gihugu zishobora gufatanya mu guteza imbere urubyiruko. Yifashishije Bibiliya yerekana ko icyo bakeneweho ari ukubyaza umusaruro inkunga bazahabwa kugira ngo imbuto zizere mu gihugu hose.

Ambasaderi Uyarra yavuze ko AGUKA izagirwamo uruhare n'ibigo bikora imirimo itandukanye byaba ibyo mu gihugu na mpuzamahanga kugira ngo habashe guhangwa imirimo myinshi, igitekerezo bagize bashaka guha imbaraga iyi gahunda ya YouthConnekt.

Ati 'Niba ufite igitekerezo utarashyira mu bikorwa cyangwa ukaba ufite umushinga watangiye ariko ukeneye ko wagurwa, AGUKA yatangijwe ku bwawe, tuzabatera inkunga muri uru rugendo rwo kwiyubaka.'

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yashingiye ku rubyiruko bafashije mu minsi ishize ubu rukaba rwaraguye ibikorwa byarwo no muri Afurika mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yerekana ko urubyiruko rufite ibitekerezo byahindura sosiyete rugomba gushyigikirwa rukagera mu nzozi zarwo.

Ati 'Ni yo mpamvu turi hano. Twiyemeje guteza imbere urubyiruko, tukabafasha kubona ibikoresho na bo bakajya kugaragaza itandukaniro mu miryango yabo. AGUKA izafasha kugera kuri iyo ntego no guhindura Isi ikaba nziza.''

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yashimiye abatangije AGUKA, yerekana ko iri mu murongo na bo bihaye wo gufasha urubyiruko muri gahunda zitandukanye, zirimo ubugeni, ubuhinzi n'izindi hagamijwe kubaka ejo hazaza kuko ari rwo rugize umubare munini w'Abanyarwanda.

Yerekanye ko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi imaze guhanga imirimo 400 ku rubyiruko, imirimo kuri ubu imaze kubyara hafi miliyoni zirenga 150 Frw mu myaka ibiri imaze itangijwe.

Yerekanye kandi ko bakomeje guteza imbere urubyiruko no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi aho bafaranyije na MINIYOUTH, UNDP, MINAGRI, FAO n'abandi batangije Irushanwa 'Imali Agri-Business Challenge' igamije gutera inkunga no gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi n'ubworozi, aho ku ikubitiro bazafasha imishinga 15 buri umwe ugahabwa igishoro miliyoni 10 Frw.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation yagaragaje ko ArtRwanda-Ubuhanzi imaze gutanga imirimo ku rubyiruko rusaga 400
Umuhango wo gutangiza 'AGUKA' wahuriranye n'amarushanwa yo gushaka rwiyemezamirimo wahize abandi aho yagombaga guhembwa miliyoni 25 Frw
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye urubyiruko ruzafashwa na 'AGUKA' kuzayifashisha bagura imishinga yabo uko bishoboka
Ambasaderi w'Umuryango wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko 'AGUKA' bazayifatanyamo n'ibigo bitandukanye bizagira uruhare mu kongerera urubyiruko ubumenyi
Minisitiri Dr Abdallah Utumatwishima yavuze ko agihabwa inshingano ya 'AGUKA' ari wo mushinga yakirijwe mu guteza imbere urubyiruko
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, akurikiye ubutumwa bwatangiwe mu muhango wo gutangiza 'AGUKA'
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, yavuze ko barangamiye inkingi eshatu zirimo guhanga imirimo, imikino n'imyidagaduro n'imyitwarire myiza
Mbere yo gutangiza 'AGUKA', ubuyobozi bwabanje ahari kubera imurikagurisha aho urubyiruko rwamurikaga ibikorwa bitandukanye
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'urubyiruko 500 mu gutangiza Gahunda ya AGUKA yashyiriweho guteza imbere urubyiruko
Mu byamurikwaga byeretswe abayobozi harimo n'inkweto zakozwe n'Abanyarwanda
Abanyarwanda bageze kure bihangira imirimo mu bikorwa bitandukanye

Amafoto: Dukundane Ildebrand




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-wiswe-aguka-uzafasha-guhanga-imirimo-ibihumbi-100-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)