Kigali Serena Hotel yashyizwe ku rwego rwo hejuru mu kwita ku isuku - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cyo muri Kenya cyabitangaje nyuma y'igenzura cyakoze ku mikorere y'iyi hoteli aho cyarebye ku isuku mu buryo butandukanye haba ku nyubako, ibikoresho ariko by'umwihariko bashyize imbaraga nyinshi ku mafunguro ategurirwa muri Serena Hotel.

Ku mafunguro harebwe uburyo ategurwamo, atekwamo kugeza ageze ku mukiliya niba aba yujuje isuku isabwa, iki kigo kandi cyageze no ku bagemurira iyi hoteli amafunguro bakareba niba ibyo babagemurira byujuje ubuziranenge.

Nyuma yo gukora ubugenzuzi no gupima amafunguro muri laboratwari, SGS yahaye Serena Hotel amanota ari ku kigero cya 92% bisobanuye ko mu bijyanye n'isuku iri ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi wa Serena Hotels mu Rwanda, Daniel Sambai, yavuze ko bakora iki gikorwa kabiri mu mwaka ndetse bakoranye n'iki kigo cyo muri Kenya kugira ngo barebe urwego bagezeho.

Yagize ati 'Iyo udakoze ubugenzuzi ntabwo umenya ngo iterambere ryawe rihagaze rite, ni yo mpamvu nk'ikigo twicara tukareba ngo turi gukora dute? Dufite ibigo bitandukanye bikora ubugenzuzi nka RDB na RSB ariko twashakaga kuzamura urwego ngo turebe isuku yacu ihagaze gute.'

'Iki ni ikintu gikomeye kuri hoteli uba ugomba kumenya neza ngo amafunguro utanga asukuye bingana gute, abakiliya bawe ni bayafata nta ngaruka aza guteza ku buzima bwabo. Uko ukomeza kubigenzura ni ko urwego ruzamuka.'

Yakomeje avuga banejejwe cyane n'ikigero bagezeho mu bijyanye n'isuku kuko iteka bahora bashishikajwe no gutanga serivisi zinoze ku bakiliya babo.

Ati 'Kuri ubu tunejejwe cyane n'urwego turiho twashyizwe ku mwanya mwiza nyuma y'isuzumwa ryakozwe na SGS ku bijyanye n'isuku. Banejejwe cyane n'aho isuku yacu igeze nyuma yo kugenzura impande zitandukanye.'

Umukozi ushinzwe Ubugenzuzi bw'Amafunguro muri SGS Kenya, Mungai Grace, yavuze ko bamaze igihe bakorana n'iyi hoteli banezezwa no kubona igenda izamura urwego.

Ati 'SGS yafashije Serena Hotel mu bijyanye n'ubuziranenge bw'amafunguro no kubaha amahugurwa atandukanye. Ubu turishimye kuba dukorana na bo bakaba barateye intambwe ndende mu guha abakiliya babo amafunguro yujuje ubuziranenge.'

Serena Hotels ifite amashami abiri mu Rwanda arimo Kigali Serana Hotel na Lake Kivu Serena Hotel iherereye mu Karere ka Rubavu, izi zombi zitanga serivisi zitandukanye mu kwakira abantu zo ku rwego rwo hejuru.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-serena-hotel-yashyizwe-ku-rwego-rwo-hejuru-mu-kwita-ku-isuku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)