Yasabiwe gusibwa! Indirimbo 'Intare batinya' yasubiwemo na Marina arikumwe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwamaganira kure indirimbo 'Intare batinya' yasubiwemo n'abahanzi Yvan Muziki na Marina, babashinja gukoresha amashusho y'Umukuru w'Igihugu mu ndirimbo idasanzwe imugarukaho.

Indirimbo imaze gusohoka abayamganiye kure baravuga ko bakoresheje amashusho ya Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n'inkuru ivugwa mu ndirimbo kuko 'Intare batinya' ari indirimbo yahimbwe na Kamaliza ayihimbiye umukunzi we Captain Kayitare Vedaste waguye ku rugamba.

Yvan Muziki we avuga ko iyi ndirimbo ari impano bageneye Umukuru w'Igihugu nk'ishimwe ku bikorwa bye bya buri munsi.

Uwabimburiye abandi mu kunenga amashusho y'iyi ndirimbo ni Dady De Maximo Mwicira Mitali uvuga ko hari aho aba banyamuziki batandukiriye bagakora amakosa bitewe no kutamenya amateka y'uwo bahimbiye iyi ndirimbo.

Ati 'Ibintu bakoze ntabwo ari byo, Perezida [H.E] bakoresheje amashusho ye aracyariho ntawe yasize. Kuririmba ngo abo yasize bose bamufatiye iry'iburyo usibye n'ubukunguzi ni ukudasobanukirwa ibyo uririmba, byo kuririmba gusa uticaye ngo wumve buri jambo yewe ngo unacukumbure imyandikire icyo yavugaga.'

'Ntawe usubiramo igihangano ngo agihindure hahinduka gato nk'injyana n'amajwi kandi nabwo biba bifitiwe uburenganzira, nkeka ko babufite, ariko ntukuraho uwayihimbiwe ngo umusimbuze undi.'

'Byakorwa mu gitaramo abantu bashima umuntu w'ibikorwa bitangaje, abantu bamwizihira byo nta kibazo ariko mu buhanzi ntuyikora muri studio ngo unakore amashusho uyihindura uko yahimbwe n'uwayihimbiwe. Ni amakosa, ibi si byo.'

Mu bitekerezo uyu munyamideli akaba yatanze yunganiwe n'abandi bakomeje kwibaza ukuntu mu ikipe yose yakoze kuri iyi indirimbo nta n'umwe wabashije kumenya ikosa ryakozwe.

TWUNGURANE IBITEKEREZO KU NDIRIMBO INTARE BATINYA YASUBIWEMO N'ABAHANZI MUZIKI YVAN NA MARINA.

Uko mbibona, si Ihame ni igitekerezo:

Ibintu bakoze ntabwo aribyo, H.E bakoresheje images ze aracyariho ntawe yasize, kuririmba ngo abo yasize bose bamufatiye iry'iburyo usibye… pic.twitter.com/iE21Witrto

â€" Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) May 9, 2023

Abatanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo basaba abahanzi kujya bitondera imyandikire hakabaho no guhugurana kugira ngo birinde ko hakorwa amakosa mu gihe bagiye gusubiramo indirimbo cyangwa se hari ibyo bagiye guhanga.

Uwitwa Hirwa Marcel we yagize ati 'Iyi ndirimbo ni iya Kamaliza, yahimbye ku bw'urukundo yakundaga Late Cpt Vedaste Kayitare (Intare batinya), uyumva neza yumvamo n'ibihe bagiranye amwibutsa. Muri make rero, yerekeye Cpt Kayitare, Bishobotse aba bayisubiyemo bakosora.'

Kugeza ubu hari abatumva ukuntu abanyamuziki nk'aba batabanje kugisha inama abahanzi bakuru kuri bo nka Massamba Intore dore ko bigeze no gukorana indirimbo 'Urugo ruhire'.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yasabiwe-gusibwa-indirimbo-intare-batinya-yasubiwemo-na-marina-arikumwe-yvan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)