Umuhanzi Harmonize usanzwe ukora ibikorwa bye by'umuziki muri Tanzania yifatanyije n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instgram yashyizeho ubutumwa bumara amasha 24 (Instgram Story) , ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda abifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhanzi kandi yarengejeho gushyira ibendera ry'u Rwanda ahashyirwa ifoto iranga konti ye kuri Instagram.