Siporo si intambara, ni urukundo - Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports mu bagabo n'abagore, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza.

Ni umuhango wabanjirijwe urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Uru rugendo rwatangiriye ku rusengero rwa New Life ku Kicukiro, bazamuka berekeza i Nyanza ku Rwibutso.

Perezida w'umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, abakinnyi b'amakipe y'abagabo n'abagore ndetse na bamwe mu bafana bari bitabiriye uyu muhango.

Nyuma yo kugera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, abagize Rayon Sports basobanuriwe byinshi kuri uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 105, barimo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.

Nyuma kunamira izi nzirakarengane no gushyira indabo kumva zirimo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, abagize Rayon Sports basuye ubusitani bw'urwibutso bwatashywe muri Nzeri 2022, basobanurirwa byinshi kuri bwo birimo kugaragaza uruhare rw'ibimera mu mateka ya Jenoside.

Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bakoze uru rugendo mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Ati 'Urugendo nk'uru rugamije kwibuka kandi kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda wese. Iyo twibuka tuba dushaka guha agaciro ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994.'

Yakomeje agira ati 'Ni ukugira ngo tuze, twe abakiri bato n'abanyamahanga, dusobanurirwe urupfu bapfuye, na Jenoside uko yakozwe muri uru Rwanda, bityo tuvuge ngo ntibizongere ukundi, turwane n'abashaka kuyipfobya n'abashaka kuyigarura. Icya kane ni ugukuramo amasomo y'amateka y'igihugu cyacu ndetse no gukuramo imbaraga zituma twubaka.'

Yongeyeho ko nk'Umuryango wa Rayon Sports ufite ikipe y'abagabo n'iy'abagore zikundwa na benshi, ari byiza gukora ibikorwa nk'ibi mu rwego rwo gukomeza kubiba amahoro no kuzirikana abari bagize uyu muryango bari mu Batutsi bishwe muri Jenoside.

Ati 'Aba-sportifs turi ababibyi b'amahoro, ababibyi b'urukundo kuko iyo dukora siporo iraduhuza. Siporo si intambara, ni urukundo, ni ugukina nk'uko tubivuga.'

Yakomeje agira ati 'Ubutumwa naha abarokotse, mu izina ry'Umuryango wa Rayon Sports ni ukubabwira ngo nimukomere, ni amateka yacu, byarabaye. Umuryango wa Rayon Sports turabakunda, turi kumwe, tuzaharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.'

Mu mwaka ushize, ubwo u Rwanda n'inshuti zarwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports yasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko mu myaka iri imbere bazajya n'ahandi kugira ngo abagize uyu muryango bamenye amateka atandukanye ahantu hagiye hihariye.



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/siporo-si-intambara-ni-urukundo-perezida-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)