#Kwibuka29: Guverineri Gasana yasabye urubyir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwagiranye n'Itangazamakuru cyabaye tariki ya 6 Mata 2023, Guverineri CG Gasana Emmanuel yasabye urubyiruko kwitandukanya n'ikibi ahubwo bagaharanira ubumwe no kubaka igihugu kizira amacakibiri.

Yagize ati "Mu za mpanuro Perezida wa Repubulika yahaye urubyiruko, yararubwiye ati "Rubyiruko, ntabwo muri abashyitsi mu Rwanda, uru Rwanda ni urwanyu, murasabwa rero gukomeza ubudatsimburwa mu binyejana biri imbere nk'urungano.

Bivuze ko mugomba kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa ariko munaharanira ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazongera kuba ukundi. Mwirinde ibintu bibi byatuma urubyiruko rw' u Rwanda ruheranwa n'amateka mabi."

Guverineri Gasana yakomeje agira ati "Urubyiruko turarufasha muri gahunda zitandukanye, turarufasha mu gushaka akazi, turarufasha mu kwiga no mu buryo bwo kwiteza imbere, mu buryo bw'uburere bwiza ndetse no gufatanya mu Iterambere."

Yungamo ati "Ubutumwa twaha urubyiruko ni ukurusaba kwirinda ibyatuma rwishora mu bindi  bintu bibi bitari byiza rukayoba, kandi Leta ifite politike nziza zo kurufasha kugira ngo rudapfusha ubusa amahirwe ahari. Kuko umunsi ku wundi, Umukuru w'Igihugu cyacu ahora akangurira urubyiruko ko rukwiye gufatanya n'abandi banyarwanda kugira ngo iyo nzira ntizagire icyuho mu rungano kuko nibo benshi."

Guverineri Gasana Emmanuel, yanabwiye abanyamakuru ko mu rwego rwo gutegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba hakozwe Imiganda yo gusukura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko hanakozwe ubukangurambaga mu cyumweru cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa n'ibindi bikorwa byari bigamije gufasha abaturage kwitegura kuzitwara neza mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127911/kwibuka29-guverineri-gasana-yasabye-urubyiruko-guharanira-kudaheranwa-namateka-mabi-127911.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)