Rwamagana: Abaturage basabwe gutanga amakuru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musabyeyezu Dative yatangaje ibi mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Munyaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkungu, kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023.

Yagize ati: "Turongera gusaba ababa bafite amakuru ku hantu hose hajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itarabashije kuboneka gutanga ayo makuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Turabasaba ko mudufasha amakuru, agashyikirizwa ababishinzwe babifitiye ububasha, imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka hamenyekana aho yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro."

Musabyeyezu, yakomeje agira ati"Uwubonye umubiri w'umuntu we akawushyingura umutima we uraruhuka. Birababaje kugera kuri iyi nshuro ya 29 tugisaba aya makuru kugira ngo abacu bashyingurwe mu cyubahiro.

Impamvu tubivuga ni uko muri uyu mwaka hari imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twabonye izashyingurwa muri iki cyumweru cy'icyunamo, bitugaragariza ko hari amakuru ashobora kuba akiri muri twe y'aho abavandimwe n'ababyeyi bacu hajugunywe bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro".

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabahumuriza muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: "Abaturage bacu, turabakangurira twifatanya twese nk'abaturage b'Akarere ka Rwamagana, bakitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka byateguwe hirya no hino, twese tugomba kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibyacu bitureba.

Turasaba abaturage kandi kwirinda ibikorwa byose bibujijwe birimo nk'imyidagaduro n'ibindi bikorwa birimo kwishimisha kuko binyuranyije n'umuco w'Abanyarwanda mu bijyanye no kwibuka n'icyunamo."

Meya Mbonyumuvunyi, yakomeje ati: "Turasaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda kuba hagira icyo ari cyo cyose cyahungabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo tugomba kubaba hafi tukabakomeza, tukabihanganisha kubera ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Depite Uwineza Beline wari Umushyitsi Mukuru mu muhango wo gutangira icyumweru cy'icyunamo, yasabye ababyeyi kwigisha abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakababwiza ukuri bakirinda kuyagoreka.

Ati: "Ababyeyi turabasaba kwigisha urubyiruko amateka asobanutse, kugira ngo bamenye icyo amateka ya mbere icyo ari cyo. Ababyeyi barasabwa kwigisha abana babo ububi bw'amacakubiri n'ingengabitekerezo. Ayo mateka abakiri bato bagomba kuyiga kugira ngo bamenye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi uko kuri bagomba kukuvana ku babyeyi."

Abaturage ba Rwamagana mu gutangiza icyumweru cy'Icyunamo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127896/rwamagana-abaturage-basabwe-gutanga-amakuru-ku-mibiri-yabishwe-muri-jenoside-yakorewe-abat-127896.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)