#Kwibuka29: Miss Mutesi Jolly yibukije urubyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yasangije abamukurikira bwanditse mu rurimi rw'icyongereza, Miss Jolly yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano ikomeye yo kumenya amateka y'u Rwanda, ni mu gihe burya utazi iyo ava nta menya iyo ajya.

Miss Jolly ati: 'Kuba mu gisekuru cyavutse nyuma ya Jenoside no kwiga uko abacu barenga Miliyoni bishwe, uko igihugu cyacu cyaciwemo ibice, uko abacu babuze umutekano n'ubuzima bari bakwiye n'uko igihugu cyacu cyahisemo ubwiyunge ni inshingano.'

Ubu butumwa abushize hanze mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa buje bukurikira ubwo yari yashyize hanze kuwa 07 Mata 2023 ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yaranditse ati: 'Imyaka 29 irashize, u Rwanda rubayemo Jenoside y'indengakamere yabayeho mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuyobowe n'indangagaciro zacu n'ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwariyubaste.'

Akomeza agira ati: 'Mu gihe twibuka nk'urubyiruko ni ahacu guhesha agaciro ibitambo n'umurava w'abatubanzirije, dukora ibyo twahawe gukora ndetse tukarenzaho kuko kuri ubu turabizi neza ko dufite igisabwa ngo tubashe kubigeraho birimo ibyo guheraho n'impano.'

Miss Jolly ari mu bakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abari n'abategarugori ahora akangurira kwigira kuko bashoboye. 

Ntahwema kwibutsa urubyiruko rugenzi rwe ko rufite inshingano ikomeye yo kubaka u Rwanda bahawe n'Abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyarwanda wese akongera akagira ijambo.

Miss Jolly yibukije urubyiruko ko kumenya amateka ari itegeko kuri buri umwe Miss Jolly yasabye kandi urubyiruko guhaguruka rugakora kuko rufite byose 

Being a post Genocide generation & learning about how more than one million of our people lay dead,how our country was profoundly divided,how our people lacked the basic necessities for safe & dignified lives &how Rwandans chose 'RECONCILIATION' is just commendable. #Kwibuka29

â€" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127907/kwibuka29-miss-mutesi-jolly-yatangaje-ko-urubyiruko-rufite-inshingano-yo-kumenya-amateka-127907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)