#Kwibuka29: Munyanshoza Dieudonn yasohoye in... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wamenyekanya ku izina rya Mibirizi, yashyize hanze iyi ndirimbo y'iminota 15 n'amasegonda 24' kuwa Gatanu tariki 7 Mata 2023.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati 'Mukomere! Nifuje kubagezaho indirimbo yitwa 'Intwari za Nyabihu' muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo ikomeze kutwibutsa abacu twabuze no kudusana imitima kugira ngo dukomeza kubaho kandi dukomeze kwibuka twibuka.'

Yashimye 'umuryango Nyabihu Survivors Family (NSF) n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu' bagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ijyanye no kwibuka ikorwe.

Muri iyi ndirimbo, Munyanshoza aririmba uburyo Jenoside yateguwe binyuze mu babyeyi batozaga urwango abana babo.

Hari aho aririmba agira ati 'Ibijya gucika bica amarenga. Kubona ababyeyi batoza abana kugira nabi ngo umututsi nta gahinge, ntakeze, ntagatunge intabire, n'ibihingwa baranyukanyuka. Intwari za Nyabihu akaga gatangira ubwo.'

Uyu muhanzi avuga ko abasigaye bakomeje gutwaza, baharanira kusa ikivi cy'ababo. Agira ati 'Intwari za Nyabihu ntimwazimye, ikivi mwasize mutushije turagikomeje, kandi tugeze kure, twese imihigo iboneye abazukuru, abakwe, n'abakazana barabatashya muruhukire mu mahoro tuzabonana.'

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi anavugamo uburyo Abatutsi banyazwe, bamwe bagatanga amafaranga n'amatungo bafite icyizere cy'uko barokoka, ariko biba iby'ubusa.

Akomeza ati 'Ukunyagwa n'ifungwa rya hato na hato. Kwigura mutanga amafaranga n'amatungo ibyo byose ntibyabanyuze abo bagira nabi. Ibigo bya Mukamira na Bigogwe byakabarinze byahindutse indiri y'iyicwa rubozo.'

Mu buryo bw'amajwi (Audio) Munyanshoza yunganiwe na Jojo ndetse na Yves; ikorwa na Producer Jimmy Pro muri studio Level 9 Records.

Gitari yumvikanamo yacuranzwe na Christian afatanyije na François, ni mu gihe amashusho yakozwe na Walter Finch. 

Munyanshoza Dieudonné yasohoye amashusho y'indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari indirimbo yahimbiye Akarere ka Nyabihu 

Mu ndirimbo 'Intwari za Nyabihu' Munyanshoza agaruka ku bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ubutwari bwabaranze

">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTWARI ZA NYABIHU' YA MUNYANSHOZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127908/kwibuka29-munyanshoza-dieudonne-yasohoye-indirimbo-intwari-za-nyabihu-video-127908.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)