Gicumbi: Abanyeshuri 2 ba UTAB bapfiriye rimw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo aya makuru yagezwaga ku banyeshuri bo muri UTAB mu buryo busa n'itangazo, babwiwe ko bakwiriye kwigengesera, bakajya bataha kare ndetse bakanamenyesha ubuyobozi bw'iri shuri mu gihe haba hari ibibazo bagiranye n'ababacumbikiye.

Umunyeshuri wasanzwe yapfuye yegetse ku kibambasi cy'igipangu yabagamo, ni Nshimyumukiza John wigaga mu mwaka wa 2 (Level II) aho yigaga 'Mathematics and Biology'. 

Undi nawe witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu ni umukobwa witwa Umutesi Christelle wazize uburwayi busanzwe. Uyu nawe yigaga muri Level 2 'Mathematics and Biology'.

Umwe mu banyeshuri baganiriye na inyaRwanda.com, utifuje ko amazina ye ajya hanze yavuze ko afite ubwoba bw'ibyabaye, agaragaza ko bibabaje kubona umurambo w'umuntu biganaga wegetse ku kibambasi.

Uyu munyeshuri yasobanuye ko amakuru yayamenye ageze ku ishuri. Ati: "Mfite ubwoba cyane, birababaje kubona umurambo w'umunyeshuri mwiganaga, wegetse ku kibambasi n'icyamwishe ntikimenyekane".

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatubwiye ko iperereza rigikomeje ku rupfu rwa Nshimyumukiza John, gusa kugeza ubu "iperereza ry'ibanze rigaragaza ko ashobora kuba yiyahuye".

Amakuru InyaRwanda yakuye mu banyeshuri bari inshuti za hafi za nyakwigendera Nshimyumukiza, bavuga ko yari afite amafaranga menshi yungutse mu bucuruzi bwo kuri Murandasi bucuruza amafaranga dore ko ngo yavugaga ko agiye kujya hanze y'u Rwanda.

Mu kiganiro n'umubyeyi wa Nyakwigendera, Nshimyumukiza John, yagaragaje ko atamenye icyamwishe gusa yemeza ko nawe ari mu nzira ajya ku ishuri rya UTAB aho uyu mwana yigaga kugira ngo amenyeshwe iby'urupfu rw'umwana we.

Yagize ati: "Mu by'ukuri nanjye nta makuru arenze mfite kuko nabimenye Saa kumi n'imwe za mu gitondo nkibyuka. Yari umunyeshuri muri UTAB kandi ndikuza kugira ngo menyeshwe byinshi kurupfu rwe".

Nshimyumukiza John yari acumbitse mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ari naho yaguye.

Umutesi yitabye Imana azize uburwayi

John Nshimyumukiza yasanzwe yapfuye


Mbere yo gupfa yari yanditse kuri 'Status' ye ngo 'Hamagara papa' ashyiraho na Numero ye yanyayo (Twanze kuyigaragaza)


Bombi bari abanyeshuri ba Kaminuza ya UTAB



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127904/gicumbi-abanyeshuri-2-ba-utb-bapfiriye-rimwe-umurambo-wumwe-muri-bo-usangwa-ku-gipangu-yar-127904.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)