APR FC yatsinze Marines FC, Kiyovu Sports itsindwa na Rwamagana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ibanza ya 1/4 mu gikombe cy'Amahoro, yasize ikipe ya Kiyovu Sports itunguriwe i Ngoma itsindwa na Rwamagana City, APR FC itsinda Marines FC.

Uyu munsi ku wa Gatatu ni bwo habaye imikino ibanza ya 1/4 mu gikombe cy'Amahoro uretse Police FC ni yo itakinnye kubera ko itegereje kumenya iyo bizahura hagati ya Intare FC na Rayon Sports.

APR FC yari yakiriye Marines FC kuri Stade ya Bugesera ndetse inayitsinda 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 8, Mugisha Gilbert ku munota wa 32 ni mu gihe igitego cya Marines FC cyatsinzwe na Usabimana Olivier ku munota 38.

Kiyovu Sports yari yasuye Rwamagana City i Ngoma. Rwamagana City yaje gutsinda Kiyovu Sports 3-2. Rwamagana yatsindiwe na Mbanza Caleb ku munota 2, Romeo ku munota wa 32 na Kagabo Nicholas ku munota wa 85. Nordien ni we watsindiye Kiyovu Sports ku munota wa 15 na 76.

Mukura VS yakiriye ndetse inatsinda Musanze FC 1-0 cya Kayumba Soter ku munota wa 45.

APR FC yatsinze Marines FC
Kiyovu Sports yatsinzwe na Rwamagana CitySource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-marines-fc-kiyovu-sports-itsindwa-na-rwamagana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)