Massamba, Ariel Wayz, Mani Martin na Nel Ngab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyumweru gishize abahanzi nyarwanda banyuranye basaruriye mu nama n'ibirori mpuzamahanga birimo n'Inama Nkuru y'Umuryango RPF-Inkotanyi yahuriranye n'ibirori by'isabukuru y'imyaka 35.

Ni ibirori byabanjirijwe n'inama y'uyu muryango, nyuma haba ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru yanahuje abahanzi batandukanye baririmbye banacurangirwa n'itsinda nka Symphony Band rizwiho ubuhanga.

Perezida Paul Kagame yatorewe gukomeza kuba Chairman wa FPR-Inkotanyi ku majwi 99,8%, akaba yungirijwe na Uwimana Consolée, naho Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru.

Ni amatora yabaye tariki ya 2 Mata 2023. Amatora yakozwe hatangwa abakandida kuri buri mwanya, abatora bakandika amazina y'abo batora. 

Ibi byakozwe ku myanya yose usibye abakandida 20 batanzwe n'Inama Nkuru y'Urubyiruko aho muri bo hatowemo 10 bagomba guhagararira urubyiruko.

Ni ibirori kandi byasusurukijwe n'abahanzi batandukanye bayobowe na Massamba Intore, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Mani Martin, Jules Sentore n'abandi.

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi baririmbye mu birori byabaye mu cyumweru gishize

Si ibi birori gusa byabaye kuko no muri Marriott Hotel hateraniye ibirori bya "African Heritage Concert and Awards" byatangiwemo ibihembo ku Banyafurika bo mu nzego zitandukanye bakoze ibikorwa by'indashyikirwa biteza imbere uyu mugabane.

Mu bashimwe uyu mwaka barimo Dr Goodluck Jonathan wahoze ayobora Nigeria, Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboye Tanzania, Lt Gen Seretse Khama Ian Khama wahoze ayobora Botswana, Visi Perezida wa Liberia, Dr. Jewel Howard-Taylor n'abandi.

Ni ibihembo byahawe Abanyafurika barimo n'ababa mu mahanga mu nzego zose zirimo ubucuruzi, politiki, ibikorwa by'ubugiraneza, imyidagaduro, ubuvanganzo, umuco, ikoranabuhanga, siyansi no guhanga udushya.


Bamwe mu bahanzi baririmbye mu birori byo kwizihiza imyaka 35 Umuryango FPR umaze

Muri ibi birori, ibijyanye n'umuziki byabajijwe Itorero Ibihame by'Imana ndetse na Alyn Sano waririmbye, abari aho bose bakahava banyuzwe bitewe n'ijwi rye ritangaje. Byari ibihembo nyafurika byashoboraga kwitabirwa no gutumirwamo umuhanzi ukomeye ariko babonye ko ibyo bakora, na Alyn Sano yabikora kurushaho.


Jules Sentore mbere y'uko aririmba


Dawidi azwiho gucuranga umwirongi



Reba agace gato k'uburyo Massamba n'abandi bahanzi bataramiye Abayobozi Bakuru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127823/massamba-ariel-wayz-mani-martin-na-nel-ngabo-mu-bahanzi-bakomeje-gusarurira-mu-nama-ziri-k-127823.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)