Maranyundo Girls School yegukanye umwanya wa mbere mu mishinga ibyara ingufu hifashishijwe robots - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igihembo abana bo muri iri shuri begukanye kuri uyu wa 4 Werurwe 2023, bahigitse abandi bo mu bigo 35 byo hirya no hino mu gihugu.

Ni umwanya baheshejwe n'umushinga bakoze wo gukoresha ingufu za Biogaz mu mirimo itandukanye.

Ni amarushanwa yibanze ku gutekereza umushinga w'ikoranabuhanga wagira uruhare mu gukemura ibibazo sosiyete ihura na byo, ariko bikagirwamo uruhare na za robots zitandukanye.

Ni gahunda yatekerejwe nk'uburyo bwo gukundisha abana gukora imashini zifashishwa mu mirimo itandukanye.

Nikuze Clementine, umwalimu muri MGS ufasha aba banyeshuri umunsi ku wundi, yavuze ko uyu musaruro uturutse ku gihe cy'imyaka ine bamaze biga kuri uwo mushinga, aho bashakaga kongera kuvugurura ingufu za Biogaz ziboneka hifashishijwe amase y'inka.

Ati "Yari imaze igihe isa n'itagera ku ntego zayo, uyu munsi turashaka kuyivugurura mu buryo bugezweho butagira umunuko, ariko tugashyiraho n'utwuma (sensors) tuzajya dutanga ubutumwa mu gihe yagize ikibazo."

Nikuze avuga ko utwo dukoresho tuzajya dutanga ubutumwa ku muturage, ubundi bigakurikiranwa Biogaz itarangirika cyane ko n'abo muri MGS bazaba babibonye mu butumwa bazajya bakira.

Abo mu kigo International Montessori School batwaye umwanya wa kabiri, bari bafite umushinga wo kubyaza amashanyarazi amazi,ariko bidasabye isumo, ahubwo bikozwe n'akamashini bateguye kazajya gakaraga amazi ubundi agatanga ingufu.

Mukundwa Ethia wiga mu mashuri abanza wazanye icyo gitekerezo, yavuze ko yagikuye'ku bushakashatsi njye na bagenzi banjye twakoze, dusanga amashanyarazi menshi mu Rwanda ava ku ngomero, dutekereza uburyo yaboneka izo ngomero zitifashishijwe."

Akomeza avuga ko "umushinga uzagirwamo uruhare n'ikoreshwa ry'ama-robots azajya adufasha kujya gushyira ibyuma muri iyo mashini kugira ngo ikore.'

Abanyeshuri bo muri College Christ Roi de Nyanza baje ku mwanya wa gatatu bo bari baserukanye umushinga wo gukoresha ingufu ziturutse kuri Biogaz mu gutwara imodoka, aho gukoresha ibikomoka kuri peteroli.

Bikorwa bashyira amase y'inka mu mashini runaka hanyuma umwuka uvamo ukabikwa ahantu runaka, nyuma ukabyazwamo izo ngufu zihagurutsa moteri y'ikinyabiziga.

Uburyo bwo kwigisha abana imishinga ibyara ingufu zitangiza ibidukikije bigizwemo uruhare na za robots, ni umushinga watangijwe ku mugaragaro ariko ugamije kwigisha abana gukora imashini bakiri bato.

Watangiranye n'amarushanwa mu gihugu hose aho abafatanyabikorwa batandukanye bamaze amezi agera kuri ane bazenguruka igihugu bigisha abana ndetse n'abarimu uko byakorwa.

Nyuma baje kwanzura ko muri Werurwe bazahatana ku rwego rw'igihugu, uwatsinze abandi akazajya guhatana n'indi mishinga ku rwego rwa Afurika, mu yiswe First Lego League Challenge 2022/2023.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko babitekereje mu buryo bwo gukundisha abana ikoranabuhanga, ariko bakabikora mu buryo bw'imikino kugira ngo babikunde.

Akomeza avuga ko gukora mu buryo bw'amatsinda abana barushanwa, bituma bashyiramo ingufu hanyuma bikajyana no guhugura abarimu babigisha kugira ngo gahunda y'ikoranabuhanga ishinge imizi uhereye mu bato.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, we yavuze ko ku ikubitiro batangiranye n'ibigo 35, umwaka utaha bakazageza kuri 500, bikazajya byiyongera uko imyaka ihita ari nako ibikoresho biboneka.

Minisitiri Ingabire yavuze ko gahunda ari uguhera ku mwana w'imyaka mike ishoboka, bigakorwa hanifashishwa ibikoresho bisanzwe mu gihugu mu buryo bwo guhanga udushya, ariko biri no mu kugabanya igiciro byabyo kuko bihenda, kugira ngo buri wese yisange muri iyo gahunda.

Abana basabwaga guhuza udukoresho bakenera hanyuma hakavamo imashini runaka, bakayiha ubutumwa butandukanye
Abanyeshuri babanza gutegurirwa ibikoresho bakenera, bigizwemo uruhare n'urundi rubyiruko rusanzwe muri uru rwego rw'ikoranabuhanga ryifashisha imashini
Abanyeshuri bigishwa gukora robots hifashishijwe ibikinisho
Abanyeshuri bo muri FAWE Girls School y'i Kigali na bo baserukanye umushinga wo kubyaza imyuka isohorwa n'imodoka, ingufu zakoreshwa mu guteka
Abayobozi batandukanye bashimishijwe n'ubumenyi abana bamaze kugira mu gukora imashini zitandukanye
Aha umunyeshuri yerekanaga ubumenyi bakuye mu gukora robots
Byasabaga gusobanura icyo umushinga uzamara, uruhare bawugizemo, uburyo bazifashisha imashini zitandukanye ndetse n'uburyo uzabungabunga ibidukikije
Iyo robot itageze ku byo wayitumye uba utengushywe
Ubwo abanyeshuri bo muri Maranyundo Girls School bagezaga umushinga wabo ku kanama nkemurampaka
Umuyobozi wa New Generation Academy, Jean Claude Tuyisenge (wambaye umweru) asobanura uburyo abana bigishwa ibijyanye no gukora robots
Umuyobozi mu kigo cyigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga cya CODERINA gitegura amarushanwa ku rwego rwa Afurika ,Olajide Ademola Ajayi, na we yari yitabiriye
Abanyeshuri baturutse mu bigo 35 nibo bitabiriye amarushanwa
Aya marushanwa yanitabiriwe n'abo mu mashuri abanza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maranyundo-girls-school-yegukanye-umwanya-wa-mbere-mu-mishinga-ibyara-ingufu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)