Nyarugenge: Bibye inkweto bajya muri ruhurura, Polisi ibasangamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi bivugwa ko aba bajura bamara kwambura abantu, bakinjira muri za ruhurura bakajya kwihishamo.

Polisi yakoze uwo mukwabu nyuma y'uko abana bo mu muhanda bazwi nka 'marines' bigabije amaduka y'abacuruza inkweto yo muri Downtown, bakaziba.

Aba bana bakuyemo inkweto bashaka kuzicikisha banyuze muri ruhurura, gusa bihurirana n'uko polisi yari ihageze, igikorwa cyabo nticyagerwaho, ibyari byibwe bisubizwa ba nyira byo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera, yabwiye IGIHE ko abo bana bafite ingeso yo kwiba bakihisha muri ruhurura.

Ati "Icyo dusaba abayobozi ni uko ahantu hari imyenge muri za ruhurura hatwikirwa kuko niho baca bakabura. Iyi miferege ni yo bareba bakagenda bacubiramo baba bazi ahantu iri, iyo umwirukanseho ageraho agacubira."

Abana bo ku mihanda cyane muri Kigali bagenda biyongera benshi bavuga ko bajyayo bahunze amakimbirane yo miryango yabo n'ibindi bibazo.

Ni mu gihe Leta y'u Rwanda imaze iminsi muri gahunda yo kuvana abana ku mihanda no mu bigo bibarera, ahubwo ikabajyana mu miryango bakarererwamo, bigizwemo uruhare n'abaturage ndetse n'inzego z'ibanze.

Hafi y'izi ruhurura hakunze kuba abana bo ku mihanda bajya bambura abantu, bakarigitiramo
Inzego z'umutekano zahise zihagera, zitesha abo bajura
Hasabwe ko za ruhurura zipfundikirwa kugira ngo abajura bazinyuramo bakumirwe
Inzego z'umutekano zahise zitabara, inkweto zibwe zigaruzwa bwangu

Amafoto: Ntare Julius




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bibye-inkweto-bajya-muri-ruhurura-polisi-ibasangamo-irazibambura

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)