EJVM yakoze iperereza ku iraswa ry'umusirikare wa RDC ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda rihuriweho n'Ingabo zo mu Karere k'Ibiyaga bigari rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka (EJVM) ryagenzuye iraswa ry'umusirikare wa RDC ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Uyu musirikare yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa ingabo zarwo,mu kwirwanaho zimurasa mu cyico ahita apfa.

Iri tsinda rya EJVM ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023, ryabanje hafi y'umupaka ku ruhande rwa RDC hafi y'ahabereye iri rasana rikomereza mu Rwanda aharasiwe uyu musirikare.

Iri tsinda ryasobanuriwe uko uyu musirikare yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

RDF yatangaje ko hari n'abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z'u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay'ingwe nyuma y'uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ejvm-yakoze-iperereza-ku-iraswa-ry-umusirikare-wa-rdc-ku-butaka-bw-u-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)