Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yahuye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Amb. Einat Weiss, bagirana ibiganiro byibanze ku rugendo rw'ibitaramo ateganya gukorera muri Israel mu minsi iri imbere.
Ibi biganiro byabaye mu gihe habura iminsi mike ngo Nkomezi ataramire muri icyo gihugu, aho ateganyijwe gukorera ibitaramo bizatangira tariki ya 16 kugeza ku ya 21 Gashyantare 2026.
Ni ibitaramo azaririmbamo mu buryo bwa 'Live', ibintu byitezweho gutuma abakunzi be baho baryoherwa n'umuziki we mu buryo bwihariye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 28 Mutarama 2026, Nkomezi yasangije abakunzi be integuza y'ibi bitaramo, agaragaza ko yiteguye guhura na bo.
Yagize ati 'Prosper Nkomezi azaririmba mu buryo bwa Live muri Israel. Andi makuru azatangazwa vuba.'
Uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragaje ko yishimiye amahirwe yo kugeza ubutumwa bwe ku bakunzi b'umuziki wo guhimbaza Imana batuye muri Israel, abasaba kuzifatanya na we bagasingiza Imana.
Urugendo rwe ruje rukurikira ibihe by'ibyishimo ku buzima bwe bwite nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Rètine Nkurunziza amusaba kuzamubera umugore.
Uyu Rètine na we asanzwe azwi mu buhanzi bwo gusoma ibisigo, aho yamenyekanye mu bihangano birimo 'Humura Mulenge', 'Hora Mulenge', 'Mpore Mulenge', 'Umuco w'Iwacu' na 'Rya Joro'.
Source : http://isimbi.rw/prosper-nkomezi-yahuye-na-ambasaderi-wa-israel.html