Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko ingabo za M23 zamaze kuzenguruka umujyi wa Goma, ku buryo abantu bashaka kujya cyangwa kuva muri uyu mujyi mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru, abakire bakoresha indege inzira zo mu muhanda zafunzwe hashize icyumweru.
Andi makuru aravuga ko inyeshyamba z'umutwe wa M23 zambuye bidasubirwaho ingabo za Leta ya Congo agace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi, zisatira umujyi wa Sake uri mu birometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma.
Iminsi ishize ari Ine abaturage bo muri Masisi bataruhuka kumva urusaku rw'imbunda ziremereye nyuma y'uko Ingabo za Congo ziyemeje kwambura M23 umujyi muto wa Kitshanga n'ibiturage byo mu nkengero zawo.
Iyi misiyo ikomeje kubera ingorabahizi FARDC, Wagner, FDLR n'indi mitwe bafatanyije kuko uko bagabye igitero batsindwa, bakamburwa utundi duce.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wafashe ahahoze inkambi i Kilorirwe n'umusozi wa Gitcwa ku Nturo nyuma y'uko abo ku ruhande rwa Leta birutse bagahunga.
Nyuma yo gufata ku Nturo abo muri M23 bakiranwe urugwiro muri aka gace bafitemo abavandimwe n'inshuti.
Kuva ku Nturo ugera mu Mujyi wa sake ni urugendo rw'igice cy'isaha ku muntu uri kuri moto, bivuze ngo mu gihe M23 yafata uduce twa Kabati, Kingi na Kimoka yarara muri uyu Mujyi ihanze amaso cyane.
Ivomo: UMUSEKE