Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangaje ko kizigenza wayo Kylian Mbappé atazakina umukino ubanza bafitanye na Bayern Munich muri 1/16 cya Champions League.
Mbappe uyobora ubusatirizi bwa PSG ntazagaragara muri uyu mukino ukomeye ubanza, bafitanye n'ikipe yo mu gihugu cy'u Budage Bayern Munich uzaba kuwa 14 Gashyantare.
Kylian Mbappé yaraye avunikiye mu mukino Paris Saint-Germain yaraye itsinzemo Montpellier ibitego 3-1,mu mikino yo ku munsi wa 21 ya shampiyona y'u Bufaransa.
Uyu mukinnyi ntiyahiriwe n'uyu mukino uko byatangiye ahusha penaliti inshuro ebyiri, mu minota ya mbere y'umukino.
Uretse Mbappe, na myugariro Sergio Ramos yasohotse muri uyu mukino yavunitse,birashoboka ko nawe yasiba uyu mukino.