Lt Gen Kabandana yaburiye abagishaka guhungabanya umutekano w'Igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ubwo yaganiraga n'Abanyarwanda baba ku Mugabane w'u Burayi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu.

Ni ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga byitabirwa n'Abanyarwanda baba mu bihugu by'i Burayi na ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bigize Umugabane w'u Burayi.

Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary, Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholande, Nduhungirehe Olivier, Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cezar n'abandi.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo, Lt Gen Kabandana yavuze ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ibeho ari uko mu gihugu hariho politiki mbi yigisha amacakubiri, yigisha abantu urwango ikanaheza Abanyarwanda bamwe mu gihugu cyabo.

Ati 'Ibyo byose tutibagiwe n'ubuhunzi n'ibindi byinshi byatumye u Rwanda ruhura n'ibibazo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gihugu nyuma ya Jenoside cyageze ku ndiba yo kuzahara, rero hari hakenewe intwari zikomeye zireba kure, zireba u Rwanda rurenze aho rwari ruri, kandi hagashyirwa mu bikorwa byo gusana abantu n'ibintu.'

Yavuze ko n'ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa ndetse FPR Inkotanyi yatangiye gushyiraho gahunda zo kubaka u Rwanda n'Abanyarwanda, hari abakomeje kugera amacumu igihugu.

Ati 'Ndetse abashakaga kugihungabanya bari benshi kandi bagifite imbaraga, cyane cyane muri Congo niho hari benshi, ibyo byose twabiciyemo igihe kirekire.'

'Kuva 1995 kugeza mu 2001 hari hari intambara nyinshi cyane, iz'Abacengezi, zari intambara zikomeye, izo kujya kugarura Abanyarwanda bari barafashwe bugwate muri Congo barenga miliyoni eshatu […] ibyo byose byari ibintu bisaba ubutwari bukomeye n'ubwitange.'

Lt Gen Kabandana yavuze ko muri icyo gihe abanzi u Rwanda rwari rufite biganjemo abashakaga kongera gukora Jenoside ku bw'inyungu zitandukanye, ababoshyaga n'abandi babashyigikiye.

Ati 'Abo bose byari ngombwa kubakumira kugira ngo badahutaza urugendo igihugu cyari kirimo. Umwanzi wa gatatu ubu ukinahari ni ingengabitekerezo ya Jenoside, uwo mwanzi ahora abyara abandi batandukanye, ba bandi babaye imbata y'ayo mateka mabi.'

Yakomeje agira ati 'Kubaka rero u Rwanda no gusigasira ibyo tugenda tugeraho, bisaba ubutwari, bisaba buri wese. Ku rugamba rw'iyi minsi ntabwo abarwana ari abafite imiheto ku rugamba n'imbunda […].'

Hari abagishaka gutera u Rwanda…

Lt Gen Kabandana yavuze ko Abanyarwanda basabwa gukomera ku bumwe kuko iyo bubuze ibindi byose bihungabana ari nako byagenze ubwo bwahungabanaga hakabaho byinshi bibi birimo ubuhunzi, amacakubiri ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ibikorwa by'iterambere u Rwanda rugenda rugeraho umunsi ku munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari Intwari zibigiramo uruhare.

Ati 'Navuga ko nta butwari igihugu nticyabaho. Kubera ko haba hari impamvu nyinshi ibihugu bindi bishobora kwifuza ko igihugu kitabaho cyangwa abanzi b'icyo gihugu bakifuza ko kitabaho. Noneho nk'igihugu cyacu rero cyahuye n'ibibazo nk'ibyo twahuye nabyo navuze mbere, kiba kigifite abibaza ko byakongera gushoboka.'

'Bisaba rero ubutwari bukomeye, kwitanga gukomeye kugira ngo igihugu kigarure ishema kigirirwe icyizere n'abagituye ndetse n'abatekereza ko byashoboka kuba bagihungabanya baturutse hanze yacyo babone ko bidashoboka.'

Lt Gen Kabandana avuga ko u Rwanda rufite abahora bagambiriye kurusenya binyuze mu kurutera ariko kubera ko rurinzwe bakaba barabuze aho bamenera.

Ati 'Byarageragejwe, n'uyu munsi hari ababyifuza, hari abajya babihigira ariko ikibabaniza ntabwo ari uko batabishatse ni uko baba batabishoboye. Aho rero hari ababa babikora.'

'Hari abasirikare n'izindi nzego n'abaturage tugomba guhorana ubutwari kugira ngo ubusugire bw'igihugu […] niyo shingiro y'ibyo dukora byose kubera ko igihe twabuze ubusugire nibwo igihugu cyagiye mu kangaratete.'

Yakomeje agira ati 'Ndagira ngo rero mbizeze ko Ingabo z'u Rwanda zirabishoboye, ziritanga bihagije, dufitemo intwari mu ngeri zosem uretse n'ibyo dukorera hano mu gihugu n'abatwiyambaje […] iyo ingabo zibisabwe zifasha ibyo bihugu kugera ku mutekano baba babuze.'

Lt Gen Kabandana yatanze ingero z'ibihugu birimo Mozambique, Centrafrique, Sudan y'Epfo n'ahandi, aho Ingabo z'u Rwanda zikomeje kuba indashyikirwa mu kugarura no kubungabunga amahoro ndetse no kwigisha indangagaciro zo kwimakaza ubumwe no gushyira ubutwari imbere.

Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umugabo ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n'ubuyobozi bw'Ingabo, aho yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda i Washington's DC.

Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w'amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n'Umuyobozi wungirije w'Ingabo mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.

Mu mpera za 2021, nibwo Perezida Paul Kagame yamuzamuye mu ntera amukuru ku ipeti rya Gen Maj, nyuma yo gusoza ikivi nk'umuyobozi w'ibikorwa by'inzego z'umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.

Intwari z'u Rwanda zashimiwe

Minisitiri w'Urubyiruko, Mbabazi Rosemary yashimiye intwari zatabarutse n'izikiriho ku musanzu zatanze ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu ndetse rukaba ruri gutanga umusanzu mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika.

Ati 'Ubutwari mbubona mu buryo bubiri: Icya mbere ni umutima ufite ishyaka, umuhate n'ubushake bwo gukora ikintu wemera udakorera ku jisho. Icya kabiri, ubutwari ni igikorwa gitiye abantu benshi akamaro, kidakorewe ku jisho cyangwa ishimwe.'

Yasabye ababyeyi baba mu mahanga ndetse n'ababa mu Rwanda kwigisha abana ikinyarwanda nk'ururimi ruhuza abanyarwanda, kuko igihe batarumenye nta kizabahuza igihe bahuriye hamwe cyangwa basuye imiryango yabo.

Minisitiri Mbabazi yasabye abitabiriye ibiganiro cyane urubyiruko kutaba ntibindeba cyangwa indorerezi mu kunyomoza abagoreka amateka y'u Rwanda, ahubwo bagafata iya mbere mu kuvuga amateka yarwo nyayo.

Iki kiganiro ku Ntwari z'u Rwanda cyahurije hamwe abayobozi b'imbere mu gihugu, Abanyarwanda baba i Burayi n'abahagarariye u Rwanda kuri uwo mugabane
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yashimye ubutwari bwagiye buranga Abanyarwanda mu bihe bitandukanye
Lt Gen Kabandana yaburiye abagishaka guhungabanya umutekano w'Igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-kabandana-yaburiye-abagishaka-guhungabanya-umutekano-w-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)