Umutoza wa APR FC yasobonuye imvano y'amaroso yatumye Ishimwe Fiston adasoza umukino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu mukino w'umunsi wa 19 wo Rayon Sports yaraye itsinzemo APR FC, benshi batunguwe no kubona Ishimwe Fiston buri kanya imyenda ye (Jersey) yuzuyeho amaraso bituma aza no gusimbuzwa aho umutoza we yavuze ko yakomerekeye muri uyu mukino.

Ishimwe Fiston yinjiye mu kibuga igice cya kabiri kigitangira asimbura Byiringiro Lague utari wahiriwe n'igice cya mbere.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 73, abantu batunguwe no kubona Ishinwe Fiston asohotse mu kibuga, yahise ahamagara abanga, ikabutura ye ahagana ku kibero cy'ibumoso hari huzuyeho amaroso.

Abaganga bamuhaye ubutabazi bw'ibanze ndetse n'ikabutura barayitunganya asubira mu kibuga.

Umusifuzi Nsoro yongeye gusohora uyu musore ku munota wa 80 ubwo ikabutura ye yari yongeye kuzuraho amaraso, ibintu bitemewe kuba yakinana umwenda uriho amaraso, yahise asimburwa na Mugisha Gilbert.

Nyuma y'umukino, umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko Ishimwe Fiston yakomeretse abaganga bagerageza gutanga ubuvuzi bw'ibanze biranga.

Ati "Fiston yasohotse kubera igikomere, yari yakomeretse. Yagaragaje inshuro 2 amaraso ku myambaro ye, twagerageje gushaka igisubizo n'umuganga ariko amaraso yanga kurekera kuva, nahatirijwe kongera gukuramo Fiston nkashyiramo Mugisha, ni impinduka zitateguwe."

Ishimwe Fiston yakomerekeye mu mukino bituma aza no gusimbuzwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yasobonuye-imvano-y-amaroso-yatumye-ishimwe-fiston-adasoza-umukino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)