Kayonza: Miliyoni 700 Frw ziri kwifashishwa mu kuvugurura urwibutso rwa Mukarange - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urwibutso rwatangiye kuvugururwa mu mwaka ushize aho imirimo izatwara miliyoni 700 Frw.

Iyo mirimo izasiga hubatswe inzu nshya igeretse yubakwa mu buryo bumeze nk'icumu nka kimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu kwica abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange.

Iyi nzu y'amateka izaba irimo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Kayonza ndetse inarimo ibikoresho byakoreshejwe kuburyo abazajya basura uru rwibutso, bazajya basobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa Mukarange igeze kuri 78%.

Ati ' Ruriya rwibutso rurimo ibice bitandukanye, harimo igice kigizwe n'ibiro by'abazaba barukoreramo, harimo ahantu hazashyirwa amateka n'ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yakorerwaga abatutsi.'

Meya Nyemazi yavuze ko inzu nini iri kubakwa izashyirwamo amateka y'izahoze ari Komine Kabarondo, Muhazi, Rukara na Komine Kayonza, hirya gato hakaba hari igice gishyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu imirimo iri kwihutishwa kugira ngo barebe niba muri Mata ibikorwa byo kwibuka byatangira imirimo yo kubaka yararangiye.

Kuri ubu Akarere ka Kayonza gafite inzibutso zirindwi zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 25. Urwibutso rushyinguyemo imibiri myinshi ni urwibutso rwa Mukarange aho rushyinguyemo imibiri irenga 8700.

Kuri ubu imirimo igeze kuri 78% ubuyobozi bw'Akarere bukaba buvuga ko bari gukora ibishoboka ngo Mata izagere basoje
Minisitiri Irere aherutse gusura uru rwibutso asobanurirwa aho imirimo igeze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-miliyoni-700-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kuvugurura-urwibutso-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)