Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi, amabarizo icumi aba umuyonga (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkongi yatangiye ahagana saa ine z'ijoro zo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ifata amabarizo yo munsi y'umuhanda wa kaburimbo mu gice cya Koperative ADARWA.

Ibintu iyi nkongi yangije ibikoresho bitandukanye birimo imbaho n'imashini zibaza ndetse na byinshi mu bikoresho nk'intebe byari byaramaze gukorwa.

Abakorera muri aka gakiriro babwiye IGIHE ko iyi nkongi yangije ibintu byinshi cyane.

Dusengimana Saveur ukoresha imashini zitunganya imbaho yagize ati 'Ibintu byose hano byangiritse gusa sinakubwira ngo inkongi yatewe n'iki kuko yabaye twese twatashye.'

Yongeyeho ko aho bakorera hari kizimyamoto ariko ubushobozi bwayo ntacyo bwari gukora bitewe n'uko umuriro wari mwinshi cyane.

Perezida wa Koperative ya ADARWA, Thadée Twagirayezu, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yatwitse amabarizo icumi yarimo ibikoresho by'abanyamuryango b'iyi koperative.

Yagize ati 'Yatwitse hangari icumi z'abanyamuryango n'ibyari birimo byose ariko ntituramenya icyayiteye. Turakeka ko haba habaye ikibazo cy'amashanyarazi ariko tukabyibazaho kuko yabaye nijoro nta muntu uri gukora nta n'imashini iri gukora.'

IGIHE yahageze inzego zishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro zahageze zatangiye kuzimya, nubwo byagaragaraga ko hari byinshi byamaze kwangirika.

Aka gace gakorerwamo ububaji gakunze kwibasirwa n'inkongi y'umuriro kuko no muri Kanama 2021 hahiye, hakangirika ibikoresho by'asaga miliyoni 400 Frw.

Abashinzwe ubutabazi bakoze uko bashoboye ariko umuriro wari wamaze kwangiza byinshi
Imodoka z'ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi zahageze
Aka gace inkongi yibasiye gacururizwamo imbaho n'ibizikomokaho
Amabarizo icumi yakorerwagamo n'abantu batandukanye niyo bimaze kumenyekana ko yakongotse
Abakorera muri aka gace bazindutse baza kureba ko barokora ibitangiritse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agakiriro-ka-gisozi-kafashwe-n-inkongi-amabarizo-icumi-aba-umuyonga-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)