Imirimo yo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo igeze kuri 98,3% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 9 Gashyantare, abayobozi mu bihugu binyurwamo n'Uruzi rwa Nil bagiriye urugendoshuri kuri uru rugomero bareba aho imirimo yo kurwubaka igeze, hagamijwe gusangira ubunararibonye no gufata ingamba zihuriweho mu kubungabunga uru ruzi nk'umutungo kamere uhuje ibyo bihugu.

Baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Tanzania, Sudani y'Epfo, Sudani, Misiri na Ethiopia. Ni igikorwa cyateguwe binyuze mu Mushinga wo kubungabunga Ikibaya cy'Uruzi rwa Nil (Nile Basin Initiative).

Urugomero rwa Rusumo ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 80 azasaranganywa n'ibihugu by'u Rwanda, Tanzania ndetse n'u Burundi.

Kuri ubu imirimo yo kurwubaka igeze kuri 98,3%, rukazuzura rutwaye miliyoni 340$, ni ukuvuga arenga miliyari 340 Frw.

Biteganyijwe ko aba bayobozi basura ibice byarwo biherereye mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe, ku ruhande rw'u Rwanda no mu Karere ka Ngara ku ruhande rwa Tanzania.

Ku ruhande rw'u Rwanda abayobozi bitabiriye urugendoshuri bayobowe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe, Meteo Rwanda, Aimable Gahigi n'abandi bayobozi muri Ministeri y'Ibidukikije, iy'Ibikorwaremezo ndetse n'abo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe amazi n'umutungo kamere, Rwanda Water Resourses Board.

Ni mu gihe ibindi bihugu bihagarariwe n'abanyamahanga bahoraho muri Minisiteri zifite aho zihuriye n'ibidukije, ibikorwaremezo n'umutungo kamere.

Abayobozi baturutse mu bihugu bikora ku ruzi rwa Nil basuye urugomero rwa Rusumo
Imirimo yo kubaka uru rugomero iri hafi kugera ku musozo
Urugomero rwa Rusumo ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 80 azasaranganywa n'ibihugu by'u Rwanda, Tanzania ndetse n'u Burundi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-urugomero-rw-amashanyarazi-rwa-rusumo-igeze-kuri-98-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)