Gicumbi: Abayobozi bane bafunzwe bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 300 Frw za Koperative - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko ari bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi guhera kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023, mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ati "Aba bafunzwe bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho banyereje umutungo wa Koperative IAKIB urenga miliyoni 300 Frw."

"Ibi byaha babikoreye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Gihembe, Umudugudu wa Gitaba, aho iyi Cooperative ikorera."

Abatawe muri yombi barimo umucungamari wa Koperative IAKIB, uwahoze ari Umuyobozi wayo, Umuyobozi w'amakusanyirizo y'amata mu Karere ka Gicumbi n'Umuyobozi w'ikusanyirizo ry'amata rya Ngondore mu Karere ka Gicumbi.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu byo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Dr Murangira yakomeje ati "RIB irashimira abakomeje gutanga amakuru, kugira ngo abanyereza umutungo wa rubanda bagezwe mu butabera nk'uko amategeko abiteganya."

"RIB ikaba isaba abantu bose bafite gucunga umutungo mu nshingano zabo, ko bakwiye kujya bakurikiza ibyo amategeko ateganya, kuko ibihano biremereye k'uzagaragarwaho iki cyaho cyo kunyereza umutungo."

Yavuze ko ibi byaba bikwiye kwirindwa kuko bihanwa nk'ibyaha bya ruswa, bidasaza.

Ibyaha bakurikiranweho bihanwa n'ingingo ya 10, 12 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, n'Ingingo ya 163 y'itegeko rigenga amasoko ya Leta, ziteganya igifungo kiri hagati y'umwaka 1-10 n'ihazabu kuva ku bihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni 5 Frw.

Ibiro bya Koperative IAKIB mu Karere ka Gicumbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abayobozi-bane-bafunzwe-bakekwaho-kunyereza-miliyoni-zisaga-300-frw-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)