Rutsiro: Ibiraro birenga 50 byarasenyutse bihagarika ubuhahirane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutsiro ni akarere k'imisozi miremire kagusha imvura nyinshi. Iyi miterere yiyongeraho kuba gafite ubutaka bwinshi bw'igishonyi, bigatuma imvura ihaguye iteza inkangu n'imyuzure bigasenya ibikorwaremezo birimo n'ibiraro.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, abikorera bo muri aka karere bakoranye inama n'ubuyobozi bwako barebera hamwe ibibazo bibangamiye abashoramari hamwe amahirwe atarabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Abikorera bahagarariye abandi bavuga ko mu bibabangamiye harimo ikibazo cy'imihanda n'amateme byangiritse, umuriro w'amashyanyarazi udahagije, imihanda idakoze neza, ndetse n'ikibazo cyo kuba abenshi muri bo bataramenya gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga imisoro.

Nzabagerageza Aimable wo mu Murenge wa Manihira yabwiye IGIHE ko umucuruzi ukuye ibicuruzwa i Kigali ashaka kubigeza mu murenge wa Manihira bimugora kubera amateme atatu yangiritse.

Ati 'Kubera ko ari ibiraro by'ibiti bitameze neza toni zirenze 5 ntizemerewe kunyuraho. Barahagera bakabanza bakagabanya bangera hakurya bakongera bagapakira. Hari FUSO iherutse kugwamo ipakiye ifumbire urumva ko uwo mucuruzi yahahombeye'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Etienne Havugimana yabwiye IGIHE mu isesengura kakoze kasanze mu biraro byangiritse hari ibishobora gukorwa mu miganda.

Ati 'Hari ibiraro bishobora gukorwa n'umuganda tugiye gushyiramo imbaraga, abikorera batwemereye ubwo bufatanye mu miganda itandukanye. Hari ibizasaba ko twiyambaza RTDA bitewe n'ubunini bwabyo. Birumvikana ntabwo ari ibintu byakorwa umunsi umwe ariko mu by'ukuri natwe tubishyize ku mutima kandi twizeye ko ibishoboka byose biri mu bushobozi bw'akarere tuzabikemura'.

Akarere ka Rutsiro ntabwo kararangiza gukora inyingo ngo kamenye umubare w'amafaranga akenewe ngo ibi bibaro byose bikorwe.

Abikorera bo mu Karere ka Rutsiro basabwe kugira uruhare mu gusana ibiraro byangijwe n'ibiza
Abikorera bo mu Karere ka Rutsiro bagiye gushyira imbaraga mu kubaka ibiraro byangiritse binyuze mu miganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ibiraro-birenga-50-byarasenyutse-bihagaritse-ubuhahirane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)