GardaWorld yashyize ku isoko abacunga umutekano 87 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko babawe n'iyi sosiyete amahugurwa y'amezi atatu, bakaba basabwe gukora akazi kabo bagakunze kandi bakagakora kinyamwuga.

Umuhango wo kwemeza ku mugaragaro aba bacunga umutekano bashya, wabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, ubera aho iyi sosiyete itangira imyitozo mu Karere ka Kicukiro.

CP Denis Basabose ushinzwe ibigo byigenga bitanga serivisi z'umutekano muri Polisi y'u Rwanda, yasabye abacunga umutekano bashya ba GardaWorld Rwanda, kugira umutima wo gukora akazi ko gucunga umutekano bubahiriza amasomo bahawe.

Ati 'Niba wagiye mu mwuga, wujyemo uwukunze uwukore n'umutima wawe wose n'ubwenge bwawe bwose''.

CP Basabose kandi yabwiye abasoje aya mahugurwa ko akazi ko gucunga umutekano atari ako gukora kubw'amaburakindi, ndetse abibutsa ko bakwiriye gukorana bya hafi n'ubuyobozi bwabo n'inzego zindi z'umutekano nka Polisi, kuko bizabafasha kwirinda amakosa mu kazi.

Komezusenge Adeline uri mu bacunga umutekano bashya bashyizwe ku isoko ry'umurimo, yavuze ko bagiye kuzana impinduka muri aka kazi kuko bahawe indagagaciro ubwo batozwaga.

Ati 'Tuje gutanga umusaruro kuko mu by'ukuri twe abacunga umutekano, nitwe sura ya sosiyete, tugiye gutanga itandukaniro hagati yacu twe tumaze amezi atatu mu mahugurwa.'

Munyemana Safari Jean Pierre na we uri mu basoje aya mahugurwa, yasezeranyije ubuyobozi bwabo ko bazirinda amakosa akorwa n'abandi bacunga umutekano ntibabikore kinyamwuga.

Ati 'Mu by'ukuri ikintu sosiyete igomba kutwitegaho, ni uko tugiye mu kazi tugiye guhindura amakosa ya bamwe muri bagenzi bacu bakoraga''.

Umuyobozi Mukuru wa GardaWorld Rwanda, William Gichohi, yabwiye IGIHE ko aba bacunga umutekano bashya bazanye itandukaniro ku isoko ry'umurimo kuko hari amasomo mashya yongerewe mu mahugurwa bahawe.

Ati 'Bize byinshi kuruta ibyo bigaga mbere, akaba ari yo mpamvu tubitezeho tukanabizeraho umusaruro mwiza. Tugiye kubona itandukaniro mubyo bazakora.'

Abacunga umutekano bashya batojwe na GardaWorld Rwanda ni 87, harimo ab'igitsinagabo 70 ndetse n'abigitsinagore 17.

Bitezweho umusaruro mwiza mu kazi kabo, bitewe n'uko bahawe amahugurwa mu gihe kirekire banagihabwamo amasomo menshi, ugereranyije n'uko mbere byakorwaga.

Umuyobozi Mukuru wa GardaWorld Rwanda, William Gichohi, yavuze ko abahawe amahugurwa n'iyi sosiyete bagiye kuzana itandukaniro mu gucunga umutekano kuko hari amasomo mashya bahawe
Ubwo CP Denis Basabose yahaga impanuro abasoje amahugurwa mu gucunga umutekano, yabasabye kuzakora akazi kabo bakabikorana umutima wabo wose
GardaWorld Rwanda ifite gahunda yo kongera umubare w'abakobwa bahabwa amahugurwa yo gucunga umutekano
CP Denis Basabose yibukije abasoje amahugurwa ko bagomba gusaka umuntu wese n'ikintu cyose kizinjira aho bagiye gukorera akazi kabo
Abasoje aya mahugurwa bose ni 87
Abasoje aya mahugurwa bitezweho umusaruro mwiza kuko bayakoze igihe kinini bakanahabwa amasomo menshi , ugereranyije n'uko mbere byakorwaga
Abasoje amahugurwa y'amezi atatu, bashimira ubuyobozi bwa GardaWorld Rwanda ko bwababaye hafi muri icyo gihe
Abasoje amahugurwa yo gucunga umutekano, basabwe gukorana akazi kabo ubushishozi bwinshi
Mu gusoza uyu muhango, abayobozi bawitabiriye bafashe amafoto y'urwibutso n'abacunga umutekano bashya basoje amahugurwa y'amezi atatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gardaworld-yashyize-ku-isoko-abacunga-umutekano-87

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)