Batandatu bahoze muri FDLR basabiwe gufungwa imyaka 25 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakuriwe na Gen Leopold Mujyambere hamwe na Col Joseph Habyarimana uzwi nka Sophonie Macebo. Bafashwe mu myaka ishize ubwo bari muri RDC boherezwa mu Rwanda.

Baregwa ibyaha byo kurema umutwe w'ingabo utemewe, kuba mu mutwe w'iterabwoba n'ubugambanyi. Bo bahakana ibi byaha baregwa bishingiye ku bitero FDLR yagabye ku Rwanda.

Bamaze iminsi bakurikiranwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza. Kuri uyu wa Mbere nibwo Ubushinjacyaha bwabasabiye ibihano.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagiye busobanura ko abaregwa binjiye mu mutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA ku bushake kandi bamwe muri bo baje mu gitero cya Oracle Seigneur cyagabwe mu Rwanda kikanagira ingaruka zitandukanye ku baturarwanda.

Mu kwiregura kwabo baburanye bahakana ibyaha baregwa, basaba kujyanwa mu ngando i Mutobo nk'abandi bahoze muri uyu mutwe bajyanwa muri iki kigo.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko gusaba kujyanwa i Mutobo nta shingiro bifite kuko bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana, kandi abanyujijwe i Mutobo bagiye bizana bitandukanye n'aba binangiye bagafatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Gashyantare 2023 urukiko rwatangiye iburanisha, ubushinjacyaha buhabwa umwanya bugira icyo buvuga kuri aba baburanye ndetse bubasabira n'ibihano.

Bwasabye Urukiko ko rwabahamya ibyo bakurikiranyweho rukabakatira igihano cy'igifungo cy'imyaka 25.

Biteganyijwe ko bazakomeza kuburana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, bakagira icyo bavuga kuri ibi bihano basabiwe n'ubushinjacyaha.

Aba bagabo batandatu bahoze ari abasirikare bakuru muri FDLR batangiye kwiregura mu rukiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batandatu-bahoze-muri-fdlr-basabiwe-gufungwa-imyaka-25

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)