Niyo Bosco yatandukanye na Kompanyi yarebereraga inyungu ze nyuma y'ukwezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi 43 Niyo Bosco asinyanye amasezerano y'imikoranire na Sunday Entertainment, iyi sosiyete yatangaje ko amazezerano yamaze guseswa hagati y'impande zombi.

Tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Niyo Bosco yasinyanye na Sunday Entertainment Group Management amazezerano yo kureberera inyungu ze nk'umuhanzi bamukorera buri kimwe kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y'umwuka mubi wavugwaga hagati y'impande zombi, Sunday Entertainment yatunguranye ivuga ko yamaze gutandukana n'uyu muhanzi.

Mu itangazo yasohoye yagize iti "Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ntabwo akiri mu barebererwa inyungu na Sunday Entertainment Group Management.''

Niyo Bosco yari yinjiye mu mikoranire n'iyi sosiyete nyuma yo gutandukana na MI Empire ya Murindahabi Irene wamwinjije mu muziki imyaka 4 ishize, atandukanye Sunday Entertainment nta ndirimbo n'imwe imukoreye.

Sunday Entertainment yatandukanye na Niyo Bosco
Niyo Bosco ubu ni umuhanzi wigenga



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/niyo-bosco-yatandukanye-na-kompanyi-yarebereraga-inyungu-ze-nyuma-y-ukwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)