Umuyobozi wa APR FC yagiriye inama ikomeye Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye Rayon Sports kutirukana umutoza Haringingo Francis bamuziza ko yatsinzwe n'ikipe ye ngo kuko bibaho muri ruhago.

Uyu muyobozi yasabye Rayon Sports kutagira Haringingo nk'abandi bamubanjirije, batakaje akazi nyuma yo gutsindwa n'iyi kipe y'Ingabo.

Yagize ati "Impamvu si iyindi ni uko mu mukino habamo ibisubizo bitatu muzi [gutsinda, kunganya no gutsindwa] bityo tujye tubyakira nk'abayobozi kandi b'aba-sportifs."

Yongeyeho ati "Mwihangane ntimumwirukane."

Kuva mu Ukuboza 2019, Rayon Sports imaze gutandukana n'abatoza bane b'abanyamahanga, ahanini biturutse ku mikino batsinzwemo na APR FC.

Umunya-Mexique Javier Martínez Espinoza, Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guy Bukasa n'Umurundi Masudi Djuma batakaje akazi muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC.

Rayon Sports yaraye itsinzwe na APR FC igitego 1-0,iri kugenda itakara mu ruhando rwo gushaka igikombe kuko wari umukino wa kabiri wikurikiranya itsinzwe.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 28,inyuma ya AS Kigali iyoboye urutonde n'amanota 30.APR FC ni iya 3 na 27.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yagiriye-inama-ikomeye-rayon-sports-nyuma-yo-kuyitsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)