Uburusiya bwavumbuye ibanga ritangaje ryafasha abasirikare babwo gutsinda Ukraine vuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uburusiya buvuga ko bugiye kohereza abanyamuziki ku rugamba rwo mu ntambara yabwo muri Ukraine mu rwego rwo kongerera ishyaka (umurava) abasirikare babwo.

Muri iki cyumweru, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yatangaje ishyirwaho ry'"umutwe [brigade] w'abahanzi bo ku rugamba", ivuga ko uzaba urimo abaririmbyi n'abacuranzi.

Mu makuru y'ubutasi yatangaje kuri iki cyumweru, minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yagarutse ku ishyirwaho ry'uwo mutwe.

Hagati aho, leta y'Uburusiya yavuze ko Minisitiri w'ingabo Sergei Shoigu yasuye abasirikare bari ku rugamba muri Ukraine.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko Shoigu "yagiye mu ndege mu turere twagabwemo ingabo anagenzura ibirindiro by'imbere by'imitwe [y'abasirikare] y'Uburusiya mu karere k'igikorwa cya gisirikare cyihariye".

Iyi minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yongeyeho ko Shoigu "yavuganye n'ingabo ku rugamba" no mu "kigo cyo kuyoboreramo urugamba" â€" ariko BBC ntishobora kwemeza igihe urwo ruzinduko rwabereye cyangwa niba Shoigu yarasuye Ukraine ubwayo.

Urwo ruzinduko rwatangajwe, rubaye mu gihe abategetsi ba gisirikare b'Ubwongereza bavuze ko 'morale' iri hasi ikomeje kuba "intege nkeya cyane muri benshi bo mu gisirikare cy'Uburusiya".

Ubwongereza bwavuze ko uyu mutwe mushya w'abahanzi â€" ukurikiye igikorwa giheruka kuba cyo gushishikariza abaturage gutanga imfashanyo y'ibikoresho by'umuziki bakabiha abasirikare â€" uhuje n'amateka y'ikoreshwa ry'"umuziki wa gisirikare n'imyidagaduro iteguwe" mu rwego rwo kongera umurava.

Ariko abategetsi ba gisirikare b'Ubwongereza bakemanze niba uyu mutwe mushya mu by'ukuri uzahugenza (uzarangaza) abasirikare, bahangayikishijwe mbere na mbere n'"ibigero [ikigero] biri hejuru cyane by'abicwa n'abakomereka, ubuyobozi bubi, ibibazo by'imishahara, ibikoresho n'amasasu bidahagije, no kuba nta mucyo uhari ku byo intambara igamije".

Igitangazamakuru RBC cyo mu Burusiya cyasubiyemo amagambo ya minisiteri y'ingabo ivuga ko uwo mutwe uzaba urimo abasirikare bakusanyijwe mu gikorwa cya Perezida Vladimir Putin cyo kwinjiza abantu mu gisirikare, hamwe n'"abahanzi babigize umwuga binjiye mu gisirikare ku bushake".

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwafashe-umwanzuro-utangaje-wafasha-abasirikare-babwo-gutsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)