Argentine yegukanye igikombe cy'Isi itsinze u Bufaransa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti nyuma y'uko bari banganyije 3-3, ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.

Iki kibaye igikombe cy'Isi cya 3 Argentine yegukanye mu mateka ya yo, ni nyuma yo gutsindira u Bufaransa ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022.

Benshi bibazaga niba Messi aza kwandika amateka akegukana iki gikombe cyangwa se niba u Bufaransa bwari bubitse icya 2018 buza kukisubiza.

Lionel Messi yafunguye amazamu ku munota wa 23 kuri penaliti ni mu gihe Angel Di Maria yaje gushyiramo icya 3 ku ku munota wa 36 ku mupira yari ahawe na Alexis Mac Allister.

U Bufaransa butari bwahiriwe n'igice cya mbere, ku munota wa 41 bwakoze impinduka 2 havamo ba rutahizamu ba yo, Olivier Giroud na Ousmane Dembélè hinjiramo Marcus Thuram na Randal Kolo Muani.

Rutahizamu Kylian Mbappe yagerageje ibishoboka byose ngo arebe ko yakwishyurira igihugu cye ariko bibanza kwanga.

Iminota 10 ya nyuma yabaye nk'imperuka kuri Argentine kuko u Bufaransa bwahise bwishyura ibitego 2 byose.

Kylian Mbappe yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 80 kuri penaliti nyuma y'ikosa Otamendi yakoreye kuri Kolo Muani mu rubuga rw'amahina.

Ku munota wa 81, Mbappe yashyizemo igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Marcus Thuram. Umukino warangiye ari 2-2 bahita bitabaza iminota 30 y'inyongera.

Ku munota w'110 Lionel Messi yaje gutsindira Argentine igitego cya 3 ni nako habura iminota ine Kylian Mbappe yatsindiye u Bufaransa igitego cya 3 maze umukino urangira ari 3-3, bahita bitabaza penaliti.

Argentine yaje kucyegukana kuri penaliti 4-2, Koman na Tchouamen bazihushije.

Ni amateka kuri Lionel Messi ushobora kuba yakinaga igikombe cy'Isi cye cya nyuma, benshi bemeza ko ashyize iherezo ku mpaka zabibazaga umukinnyi wa mbere ku Isi hagati ye na Ronaldo wasezererewe muri 1/4 ndetse no kuba yari atarabasha gukora ibyakozwe na Diego Maradona uheruka kwitaba Imana cyane ko we yari yarahesheje Argentine igikombe cy'Isi.

Umwanya wa 3 wegukanywe na Croatia yatsinze ejo hashize Maroc 2-1.

Lionel Messi yafashije Argentine kwegukana igikombe cy'Isi
Angel Di Maria yatsinze igitego cya kabiri
Kylian Mbappe yafashije u Bufaransa ariko biranga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/argentine-yegukanye-igikombe-cy-isi-itsinze-u-bufaransa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)