Mugure ibyo mukeneye, ibyo mudakeneye mubireke-Minisitiri Mujawamariya  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc aributsa abanyarwanda ko mu gihe twegereza iminsi mikuru isoza umwaka bakwiye kugura ibyo bakeneye aho kugura ibyo badakeneye kuko uko bagura byinshi bishobora kubapfana ndetse bimwe muri ibyo bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Dr Mujawamariya, ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yagarukaga ku bukungu bwisubira butangiza ibidukikije(World Circular Economy Forum 2022), yabereye i Kigali mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ukuboza 2022.

Yagize ati' Twese dukwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko dufite inshingano zo kubibungabunga ndetse tukirinda kubyangiza. Ntidukwiye kugura ibyo tudakeneye ngo nuko bishobora guhenda. Tugure ibyo dukeneye aho kugura n'ibyo tudakeneye bizatuborana cyangwa bikarangiza igihe tukabijugunya bikaba intandaro yo kwangiza ibidukikije bigatera ibibazo ku rusobe rw'ibinyabuzima'.

Akomeza avuga ko buri munyarwanda akwiye kumva icyo isuku ivuze ku buzima, haba abato, abakuru ndetse n'abashaje. Avuga kandi ko buri wese akwiye kumva ko adakwiye kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije kandi abato bakabigiramo uruhare bakabikurana.

Buregeya Paulin, Impuguke mu bidukikije akaba n'umuyobozi wa Kompanyi ya COPED( Company for Protection of Environment and Development) ikusanya imyanda ikagerageza no kuyitunganya, avuga ko abanyarwanda mu minsi mikuru bakunda guhaha ibyo bakoresha byaba ibyo kurya n'ibyo kunywa, ariko ko nyuma y'aho bavanga imyanda ku buryo hari ishobora no kwanduza, hakaba n'abandi bakoresha amavuta ava mu nganda bajya kubimena bikavangwa bikaba byatera akaga gakomeye ku buzima bw'abantu ako kanya ndetse na nyuma.

Murwanashyaka Dismas, umucuruzi ukorera mu mujyi wa Muhanga yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu gihe cy'iminsi mikuru ababagurira benshi bagura n'ibyo baherukaga kugura mu mwaka wahise. Yemeza ko hari abagura ibyo bakeneye bakoresha bikarangira ariko hakaba n'abandi bagura byinshi bavuga ko bizaba bihenze mu minsi mikuru batitaye ku ngaruka z'indi byateza.

Ati' Mu minsi mikuru tubona icyashara kinshi kuko buri wese ahahira iminsi mikuru, ariko usanga bagura n'ibyo baheruka kugura mu mwaka washize n'aho abandi bakagura byinshi harimo n'ibyo bazakoresha bavuga ko mu minsi mikuru bizahenda bakabigura ku bwinshi ku buryo binabapfana ubusa'.

Uwera Marie Josee, umwe mu baguzi batangiye kwitegura iminsi mikuru, yemeza ko hari bagenzi be batangiye kwitegura guhahira imiryango yabo. Avuga ko iyo uhashye byinshi hari n'ibigupfira ubusa kandi bakagombye guhaha ingano y'ibizahaza imiryango yabo, bakirinda gusesagura kuko iyo bipfuye batabiriye babijugunya ugasanga harimo ibyangiza ibidukikije mu gihe byakoreshejwe nabi bikanangiza umwuka duhumeka.

Mu gihe cy'iminsi mikuru, usanga buri muyobozi w'umuryango agana ku isoko guhaha ibyo bazifashisha ndetse bakagura byinshi kugirango bitazabura kubera ko ababikeneye ari benshi. Bamwe banagura byinshi bikabapfana batabikoresheje bakabijugunya bikajya kwanduza ibidukikije, aho akenshi usanga harimo na bimwe mu bikoze mu binyabutabire. Buri wese aragirwa inama yo kwitwararika, akirinda kuba nyirabayazana w'iyangizwa ry'ibidukikije kuko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/12/14/mugure-ibyo-mukeneye-ibyo-mudakeneye-mubireke-minisitiri-mujawamariya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)