Rayon Sports yasinye amasezerano n'umufatanyabikorwa mushya uzafasha abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yasinye amasezerano y'umwaka umwe n'umufatanyabikorwa mushya, RNIT Iterambere Fund izafasha abafana kwizigamira mu buryo bworoshye.

Umuhango wabereye ku cyicaro cya Rayon Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022.

Umuyobozi wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bafite intego yo kubaka Rayon ikomeye kandi ihamye mu byiciro byose yaba mu ikipe y'abagabo abagore, abana n'ibindi ariko na none basanga batabyifasha ari yo mpamvu bakomeje abafatanyabikorwa.

Nk'ikipe ikoresha urubyiruko bahisemo kwegere iki kigega gifite inshingano yo kwigisha abanyarwanda impamvu kwizigamira ari ingenzi no gufasha kwizigama mu buryo bworoshye kugira ngo bagifashe ariko na none n'abakinnyi ba yo bagire icyo bunguka.

Ati "Mu nshingano z'ikigega harimo n'urubyiruko, biciye mu mikino dukina, biciye mu bikorwa byacu by'umupira w'amaguru dushobora kubafasha, turicara nk'abayobozi dusinya amasezerano, biraza kudufasha kuko baje biyongera ku bandi, bizadufasha cyane."

Umuyobozi w'ikigega RNIT Iterambere Fund yavuze ko Rayon Sports yabegereye ibereka uburyo yabafasha kugera ku ntego zacu, ndetse ko hari igihe itike umufana yaguze izajya ihita ijya mu kigega ikamubera ubwizigame.

Ati "Rayon Sports yaratwegereye itwereka ko muri gahunda dufite yo kwegera urubyiruko hari uburyo yadufasha binyuze mu mikino, basanga natwe igo gahunda twari tuyifite."

"Hari imikino ya gicuti izajya itegura maze amafaranga ya tike uguze ahite akubera ubwizigame, aze mu kigega atangire kuyabyaza inyungu uburyo bizakorwamo byarateguwe."

Rayon Sports ikaba yarishyuwe amafaranga ariko bakaba birinze kuvuga umubare wa yo bahawe, bakazajya bamamaza iki kigega ku mbuga nkoranyambaga, ku bibuga cyane cyane mu mikino ya gicuti ndetse no kubaha abakinnyi bo kubafasha mu bukangurambaga bwa bo.

Ikigega cy'Ishoramari 'RNIT Iterambere Fund', cyafunguwe mu Rwanda 2016 cyashyiriweho abaturage bose b'u Rwanda, abaciriritse n'abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by'igihe kirekire.

Rayon Sports yasinye amasezerano n'umuterankunga mushya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinye-amasezerano-n-umufatanyabikorwa-mushya-uzafasha-abafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)