UMUBURO : Ibice byinshi mu Rwanda bigiye kugusha imvura ishobora guteza ibiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meteo Rwanda yatangaje ko mu gice cya gatatu cya Ugushyingo 2022 imvura iruta izagwa ahandi izaba iri hagati ya milimetero 130 na 150.

Iteganyijwe mu bice byinshi by'Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyamasheke, mu burasirazuba bw'Akarere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw'Uturere twa Nyamagabe, na Nyabihu no mu majyaruguru y'Akarere ka Musanze.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Bitewe n'imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri cya Ugushyingo ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n'amazi mu migezi akaba yariyongereye, hateganyijwe ibiza bituruka ku kwiyongera kw'amazi y'imvura mu butaka ndetse no mu migezi."

"Ibiza biteganyijwe birimo isuri n'inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri n'imyuzure, hafi y'imigezi no mu bishanga. Hateganyijwe kandi ibihu ndetse no kunyerera kw'imihanda idakoze neza bishobora guteza impanuka."

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 niyo nke, iteganyijwe mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw'uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Nyanza na Gisagara no mu majyepfo y'Akarere ka Bugesera.

Icyakora, imvura iteganyijwe kuzagabanuka ugereranyijwe n'imvura yaguye mu gice cya kabiri ariko cyane cyane mu gice cy'Intara y'Iburasirazuba n'igice cy'Amayaga.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by'Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo, naho ahandi hasigaye hateganyijwe imvura iri ku kigero cy'imvura isanzwe igwa."

Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 30 na 90.

Hagati y'itariki ya 23 na 26 niho hateganyijwe iminsi itazagwamo imvura cyane cyane mu Ntara y'Iburasirazuba no mu gice cy'Amayaga.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry'imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo."

Uretse imvura, mu gice cya gatatu cya Ugushyingo 2022, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.

Ibice by'Uturere tw'Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu turere twa Bugesera na Ngoma hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu bice by'Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi no muri Parike y'Igihugu ya Nyungwe niho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Uko imvura izagenda igwa mu Rwanda bitewe n'agace



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMUBURO-Ibice-byinshi-mu-Rwanda-bigiye-kugusha-imvura-ishobora-guteza-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)